Irambona Eric azabagwa mu cyumweru gitaha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso ukinira Kiyovu Sports, Irambona Gisa Eric, azabagwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha nyuma yo kugira imvune y’akabombambari k’iburyo.

Irambona yakinnye umukino umwe wahuje Kiyovu Sports na APR FC ku munsi wa gatatu wa Shampiyona ya 2020/21, asimburwa na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 60.

Uyu mukinnyi yemereye IGIHE ko azabagwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 nyuma yo kumara iminsi afite imvune yagiriye mu mikino ya gicuti itegura umwaka mushya w’imikino.

Ati “Navunikiye mu mikino ya gicuti twitegura Shampiyona, nivuza bisanzwe, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ejo bundi naciye mu cyuma bambwira ko bagomba kukabaga.”

Irambona yizeye ko namara kubagwa ashobora kuzagaruka mu kibuga vuba, ni nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko ubwoko bw’izi mvune budatinda gukira.

Uyu mukinnyi uzuzuza imyaka 28 muri uyu mwaka, yageze muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka umunani.

Ntiyakinnye imikino ibiri ibanza ya Shampiyona, Kiyovu Sports yahuyemo na Mukura Victory Sports ndetse na Marines FC kubera imvune.

Kuri ubu, ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurirwa nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Bivugwa ko kare ishobora kongera gukinwa, ari mu matariki asatira iya 14 Gashyantare 2021, ubwo ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izaba ikubutse muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2021) izabera muri Cameroun hagati ta tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ko ryemeranyijwe n’amakipe ingamba zizakurikizwa, aho zizashyikirizwa inzego zirimo Minisiteri ya Siporo ikemeza niba imikino yongera gusubukurwa.

Irambona Eric ahanganiye umupira na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC
Uyu myugariro w'ibumoso wa Kiyovu Sports azabagwa akabombambari ku wa Gatanu w'icyumweru gitaha
Irambona Eric yageze muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 ku masezerano y'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .