Iragire Saidi yabimburiye abandi bakinnyi mu gusaba kuva muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati muri Rayon Sports, Iragire Saidi, agiye kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe asaba kurekurwa nyuma y’uko adahawe ibyo yari yaremerewe byose ubwo yasinyaga mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Iragire Saidi ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu ntangiriro za Kamena 2019, aho yasinye imyaka ibiri avuye muri Mukura Victory Sports, aguzwe miliyoni 6 Frw.

Radio 10 yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwandikira ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba kurekurwa kuko itubahirije ibyo bumvikanye.

Aganira na IGIHE, Iragire yemeje aya makuru avuga ko ubwo hahagarikwaga imishahara, nta biganiro byihariye yigeze agirana n’ubuyobozi ndetse atemeye ko amasezerano ye aba asubitswe.

Ati “Niko bimeze. Igihe batubwiye ngo dutegereze kimaze kuba kirekire, ndateganya kwandika. Ibyo batampaye ni miliyoni 2 Frw zasigaye kuri recruitement (ayo naguzwe) n’imishahara kuva mu kwa kabiri kugeza na n’ubu. Ntabwo ushobora kumvikana n’umukinnyi kuriya, buri wese agira amasezerano ye, ntabwo wava ahantu ngo wandike ibintu kuriya. Ku giti cyanjye ntabwo nigeze mbyemera.”

Abajijwe ko hari ikipe yaba yaramwifuje, aho Kiyovu Sports iri mu zivugwa, Iragire yabihakanye.

Ati “Nta handi [banyifuza] gusa ndashaka mbe free-agent [nta kipe mfite], ninumva ntuje nkazashakisha ahandi akazi. Nta n’umwe turavugana wo muri Kiyovu Sports, nari ntegereje igisubizo ubuyobozi buzampa nkabona gufata icyemezo.”

Iragire yabaye umukinnyi wa mbere ugaragaje ko ashaka kuva muri Rayon Sports mu gihe amakuru agera kuri IGIHE avuga ko benshi mu bakinnyi b’iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2018/19, bifuza kuyivamo kuko batahawe ibyo bemerewe.

Aba barimo umunyezamu Kimenyi Yves wifuzwa na Kiyovu Sports na Police FC, Rutanga Eric wifuzwa na Police FC n’abandi biganjemo abavuye muri APR FC.

Mu masezerano benshi muri aba basinye, harimo ingingo ivuga ko nibigera ku gihe cyumvikanyweho badahawe amafaranga yose baguzwe, bashobora gusesa amasezerano.

Mu minsi ishize, Kimenyi yagize ati “Nubwo hari ibyo twemeranyijwe na Rayon Sports, ariko hakaba hari ibyo batashyize mu bikorwa, ntabwo bivuze ko nahita mfata icyemezo runaka ntaramenya uko ejo hameze. Ibyo biba bikubiye mu masezerano, ntabwo ari ngombwa ko umuntu yahita abitangaza. Iyo bitubahirijwe nibwo ubona umukinnyi yagiye ahandi.”

Irambona Eric ni we wabaye umukinnyi wa mbere wasohotse muri Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe yari amazemo imyaka umunani. Uyu myugariro yerekeje muri Kiyovu Sports.

Iragire Saidi yabwiye IGIHE ko agiye kwandikira Ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba kurekurwa agashaka indi kipe
Iragire Saidi yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports mu mukino yatsinzemo Espoir FC i Huye
Iragire yatsinze kandi mu mukino Rayon Sports yanyagiyemo Marines FC i Nyamirambo ibitego 6-1
Iragire waguzwe miliyoni 6 Frw avuye muri Mukura VS, yasigawemo miliyoni 2 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .