Uyu mukinnyi yahagarutse i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, yerekeza muri Portugal aho agomba gukora igeregeza ry’iminsi 10 muri Sporting Clube de Braga yo mu Cyiciro cya Mbere.
Si aho gusa kuko azanarikora mu Bubiligi mu Ikipe ya Anderlecht yo mu Cyiciro cya Mbere.
Bitagenyijwe ko mu gihe umwanya waboneka, yazanagerageza amahirwe no muri Lille yo mu Bufaransa, ikina muri Ligue 1.
Biteganijwe ko Iradukunda Elie Tatou azamara igihe cy’ukwezi ku Mugabane w’u Burayi kuko azagaruka mu Rwanda muri Mutarama 2025.
Si ayo makipe gusa amwifuza kuko no muri Turikiya, Ikipe ya Antalyaspor iri ku mwanya wa 11 mu Cyiciro cya Mbere, yohereje ubutumire bumwifuza.
Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 18, ni umwe mu bakinnyi b’abanyempano bari muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu mwaka w’imikino ushize, yahembwe nk’umukinnyi muto wahize abandi nyuma yo kwitwara neza.
Mu mikino 55 amaze gukina muri shampiyona y’uRwanda, yatsinze ibitego 11 anatanga imipira ivamo ibitego 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!