00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iradukunda Elie Tatou yagiye mu igerageza mu makipe akomeye i Burayi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 December 2024 saa 03:40
Yasuwe :

Umukinnyi wa Mukura VS ukina hagati afasha abataha izamu, Iradukunda Elie Tatou yagiye gukora igerageza muri Portugal, u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa.

Uyu mukinnyi yahagarutse i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, yerekeza muri Portugal aho agomba gukora igeregeza ry’iminsi 10 muri Sporting Clube de Braga yo mu Cyiciro cya Mbere.

Si aho gusa kuko azanarikora mu Bubiligi mu Ikipe ya Anderlecht yo mu Cyiciro cya Mbere.

Bitagenyijwe ko mu gihe umwanya waboneka, yazanagerageza amahirwe no muri Lille yo mu Bufaransa, ikina muri Ligue 1.

Biteganijwe ko Iradukunda Elie Tatou azamara igihe cy’ukwezi ku Mugabane w’u Burayi kuko azagaruka mu Rwanda muri Mutarama 2025.

Si ayo makipe gusa amwifuza kuko no muri Turikiya, Ikipe ya Antalyaspor iri ku mwanya wa 11 mu Cyiciro cya Mbere, yohereje ubutumire bumwifuza.

Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 18, ni umwe mu bakinnyi b’abanyempano bari muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu mwaka w’imikino ushize, yahembwe nk’umukinnyi muto wahize abandi nyuma yo kwitwara neza.

Mu mikino 55 amaze gukina muri shampiyona y’uRwanda, yatsinze ibitego 11 anatanga imipira ivamo ibitego 10.

Iradukunda Elie Tatou agiye kumara ukwezi ku Mugabane w'i Burayi, aho azakora igerageza mu makipe menshi
Elie Tatou yaherekejwe n'abarimo Hakim Hamiss ukinira Gasogi United
Iradukunda Elie Tatou ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye
Iradukunda Elie Tatou yigeze guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .