00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ipfuba ry’umushinga wa Gikundiro Stadium, imungu ikomeje kuzonga ruhago y’u Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 September 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Umwe mu bantu nubaha badakurikira umupira w’amaguru, aherutse kumbaza ndi kumwe na bagenzi banjye dukora umwuga umwe ati "Ese ni iki Munyakazi Sadate yakoreye abafana ba Rayon Sports ko mbona ku mbuga nkoranyambaga baba bamwibasiye cyane?" Yakomozaga ku kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yatangajemo byinshi birimo ibitaranyuze abakunzi ba Gikundiro.

Ese Munyakazi Sadate, abakunzi ba Rayon Sports bamuziza iki?

Ni ikibazo kigoye gusubiza, ariko ku rundi ruhande cyoroshye ku muntu ukurikiranira hafi umupira w’u Rwanda. Uyu mugabo yayoboye Rayon Sports muri bimwe mu bihe bibi yagize mu kibuga, biza no kugera no hanze yacyo ku buryo byaje kuvamo impinduka mu buyobozi ndetse no mu buryo bw’imiyobororere n’intumbero itandukanye n’iyari isanzwe.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, kimwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bifuza kubona umusaruro ako kanya, ikipe itsinda uyu munsi hatitawe kureba niba ejo izaba ikibaho, ikipe igura abakinnyi itarebye ahazava amafaranga azabahemba, ikipe y’abakinnyi 30 itizeye kuzabona aho kwitoreza n’ibindi.

Reba inkuru bijyanye: Ni abayobozi badashoboye, si amafaranga atumye umupira w’u Rwanda udatera imbere

Iyi mungu isa nk’iyayogoje ruhago mu Rwanda. Ikibabaje ni uko mu buyobozi ari ho yiganje. Utiriwe ujya kure, ku Munsi wa Kane wa Shampiyona, amakipe ya Etincelles na Muhazi United ari kuvugwamo ibibazo by’ibirarane by’imishahara y’amezi abiri kuzamura…

Izi kipe zombi bivugwa ko zizakoresha asaga miliyoni 400 Frw uyu mwaka kuri buri imwe, ariko zikaba zimaze guhabwa miliyoni ziri hagatiya 70 na 100 Frw. Zose zazikoresheje mu kugura abakinnyi, imishahara ikazaba iza! Sakindi nyine izaba ibyara ikindi!

Biramenyerewe muri ruhago Nyarwanda ariko njye reka nigarukire kuri uyu mushinga wa Gikundiro Stadium wapfubye utaratangira.

Mu kiganiro na IGIHE, Munyakazi Sadate yavuze ko ari umushinga washobokaga cyane aho atumva ko byagorana kubaka Stade yakira abafana ibihumbi 60 mu gihe ufite miliyoni esheshatu z’abafana. Aha ho ntitwemeranya, Rayon Sports ntikeneye stade yakira abafana ibihumbi 60, ikeneye iyakira nibura ibihumbi 10 kuko ni gake irenza uyu mubare muri Shampiyona.

Ariko se yo kuki ntawe uyitekereza? Kuba Gikundiro Stadium itaragezweho, ni ikibazo cy’imyumvire, ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi buke. Umupira w’u Rwanda uracyareberwa mu ndorerwamu y’uyu munsi kurusha ejo, nta gutegura abakinnyi bato wazagurisha mu myaka iza, nta kubaka ikibuga cy’imyitozo, nta modoka amakipe yacu agira n’ibindi.

Kubaka stade ni yo mpamvu bikomeje kugorana kandi ari umushinga ushoboka.

Kugeza ubu, ikipe ikoresha ingengo y’imari nto muri Shampiyona y’uyu mwaka ni Vision FC bivugwa ko izakoresha ayinga miliyoni 200 Frw. Uko ugenda uzamuka uca kuri za Musanze FC zigeza muri miliyoni 600 Frw, Rayon Sports igeze kuri miliyari 1,3 Frw, APR FC na Police FC zirenza miliyari 3 Frw buri mwaka.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup iheruka kubera muri Tanzania yakiniwe ku bibuga bibiri; icya AZAM Complex cyemewe ku rwego mpuzamahanga bivugwa ko cyagiyeho asaga miliyoni esheshatu z’amadolari ngo cyubakwe mu gihe yanakiniwe ku cya KMC, ikipe isanzwe yiyubakiye ikibuga kuri miliyoni zitageze kuri eshatu z’amadolari.

Ibyo bibuga byombi bishobora kwakira abafana bari hagati ya ibihumbi bitandatu n’ibihumbi 10. Kigali Pelé Stadium yuzura inshuro ebyiri zonyine mu mwaka wa Shampiyona, yakira abagera ku bihumbi umunani, bivuze ko ikipe yakubaka nk’ikibuga cya KMC kitayibana gito.

Nka Rayon Sports byayisaba kwigomwa miliyoni 300 Frw zirenga kuri miliyari ikoresha buri mwaka ngo mu myaka 10 yonyine ibe yiyujurije ikibuga nk’icya KMC yo muri Tanzania, kinafite ibiro by’ikipe ndetse n’aho amakipe y’abato abarizwa.

Urebye igihe uyu mushinga waziye mu 2019, iyo uza kuba warumviswe iyi kipe yari kuba imaze kubona ½ cy’aya mafaranga, byoroshye ko ikindi gice yagikura muri banki cyangwa mu bakunzi bayo basigaye. Gusa mu Rwanda ntawe ushaka kubyumva, ariko se muri iyi myaka itanu ishize hari icyo isigiye iyi kipe kidasanzwe ku buryo iyo bigomwa izo miliyoni 300 Frw bari kuba bahombye?

Uyu munsi, abantu bashaka kubaka ibikorwaremezo bya siporo baroroherezwa ngo babone ubutaka, ariko amakipe ya Gasogi United na APR FC ni yo byibura afite ibyo bibanza nubwo na yo ataratangaza igihe azabibyariza umusaruro wa nyawo.

Uko bimeze kuri Rayon Sports ni na ko bimeze ku yandi makipe yose kugeza kuri Rutsiro FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Abazi ruhago kuturusha, iyo bajya gutekereza gushinga ikipe bahera ku makipe y’abato, bagatekereza ku batoza beza, ku modoka zitwara ikipe, ukagera ku ikipe nkuru… twe duhera hejuru.

Birabaje kuba mu Rwanda nta kipe ifite imodoka yayo iyitwara, mu gihe muri Uganda nta kipe yo mu cyiciro cya kabiri n’imwe itayifite. Urabizi se? Ikipe ya mbere ikoresha amafaranga menshi muri Uganda ni KCCA igeza ku mashillingi miliyoni 800 ni hafi miliyoni 300 Frw.

Aya ari munsi kure y’ayo Bugesera FC ikoresha buri mwaka ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri… indi kipe ikoresha agatubutse muri Uganda ni Vipers SC imaze iminsi yariyujurije ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga, naho twe turacyarwana n’amarozi na ruswa ndetse n’inzangano zidafite Shinge na Rugero.

Abwirwa benshi, akumva bene yo.

KMC Stadium yakiriye umukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup yuzuye itwaye atagera kuri miliyari eshatu mu mafaranga y'u Rwanda
Gikundiro Stadium wari umushinga ugoye ariko washoboraga gukorwa mu bundi buryo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .