00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya ashinjwa gukorana na Mossad

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 September 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be bitegura gukina na Libya kuri uyu wa Gatatu, gusa yabanje gufungwa amasaha agera kuri ane n’igice azira kuba muri pasiporo ye harimo ko yageze muri Israël.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yari kumwe n’ikipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru ariko umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

Uyu yaje gusanga bagenzi be muri Libya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israël, Mossad, nyuma yo kubona ko muri pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri iki gihugu.

Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu n’iminota 45, aza kurekurwa saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Nyuma yo kurekurwa, Djihad yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri za Kigali.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma, ahava ajya gusinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Ibyo yakorewe muri Libya byiyongereye ku byabaye ubwo Ikipe y’Igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha mu kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye umusaraba mu ijosi.

Bizimana Djihad habuze gato ngo akine muri Israël mu mpeshyi y'umwaka ushize
Kapiteni w'Amavubi yakoranye na bagenzi be imyitozo ya nyuma
Mutsinzi Ange na we waje atinze ari mu bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Libya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .