Peter Agblevor ni rimwe mu mazina akomeye muri ruhago y’u Rwanda uyu munsi, nyuma yo kwigaragaza mu mikino itandukanye ahuramo n’amakipe akomeye mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 21 ukomoka muri Ghana, yageze mu Rwanda mu 2021, akinira amakipe ya Etoile de l’Est, Musanze FC na Police FC amazemo umwaka umwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Peter Agblevor yashimangiye ko atorohewe n’iminsi ye ya mbere mu Rwanda kuko yabanje kubaho nta kipe, Rayon Sports na Mukura VS ziramubenga mu gihe ikipe yamushimye icyo gihe ari Etoile de l’Est yo mu Burasirazuba.
Ati "Nagiye muri Rayon Sports mu igerageza ariko ku bw’amahirwe ntibyakunze, ariko ni umupira. Nagiye muri Mukura VS, ariko na ho umutoza ntiyashima njya muri Etoile de l’Est. Ni umupira w’amaguru, rimwe na rimwe uhura n’abantu badakunda imikinire yawe cyangwa ibindi, ni iby’umupira."
Yongeyeho ko yishimira ibihe yagiriye Musanze FC kuko ari byo byatumye agurwa na Police FC, abifashijwemo na Nduwayezu Emmanuel ’Emmy Fire’ ushinzwe kumushakira amakipe.
Ati "Musanze FC na yo yari ikipe nziza ubwo nayijyagamo. Yaramfashije cyane, nakoze byinshi nyigezemo, mbona kuza muri Police FC na yo imeze neza. Ibihe byiza muri Musanze FC, navuga mpura n’ikipe yavuze ko ntari umukinnyi mwiza nkayitsinda, byari ibihe byanjye byiza muri Musanze FC."
Peter Agblevor yashimangiye ko yihaye intego y’uko aho azajya ahurira na Rayon Sports, azajya ayitsinda igitego kugira ngo ayibutse ko uwo yigeze kubenga yari umukinnyi mwiza.
Ati "Yego ni Rayon Sports, nayitsinze inshuro nyinshi. Aho ngiye hose nyitsinda igitego, ni byo bihe byiza mvuga mfite rwose. Ibanga ribiri inyuma ni uko nihaye intego ko igihe cyose duhuye nzajya mbatsinda igitego. Agent wanjye yambwiye ko ngomba kubatsinda ndetse igihe maze kubikora nkabaha ubutumwa yampaye."
Uyu Munya-Ghana washimangiye ko yiteguye guhanganira umwanya muri Police FC, yavuze ko ari ikipe nziza ndetse iri ku rwego rurenze urwa Musanze FC yavuyemo.
Ati "Police FC ni ikipe ikomeye cyane ugereranyije na Musanze FC, ni ikipe y’ibikombe, ifite byinshi iharanira. Musanze FC na yo ni ikipe nziza ariko ntabwo navuga ko iragera kuri urwo rwego. Musanze FC na yo yari ikipe nziza ubwo nayijyagamo. Yaramfashije cyane, nakoze byinshi nyigezemo, mbona kuza muri Police FC na yo imeze neza.
Peter yavuze kandi ko mu myaka ine amaze mu Rwanda, abona urwego rwa ruhago yarwo rwarazamutse aho hari abakinnyi bugarira yemera ko bamugoye ari bo Omborenga Fitina kuri ubu ukinira Rayon Sports na Niyigena Clément wa APR FC.
Yongeyeho ko mu bihe yibuka ndetse byamushimishije cyane, harimo guhesha Police FC Igikombe cy’Intwari ubwo yayitsindiraga ikina na APR FC mu Mutarama 2024.
Ati "Byari bishimishije kuri njye, kwegukana igikombe cya mbere mu Rwanda. Cyari igikombe cyanjye cya mbere ndetse narishimye kuba naratsinze APR nkafasha Police FC guterura igikombe."
Mu gihe hari gahunda yo kureba abakinnyi bishoboka ko bakinira Ikipe y’Igihugu, izina rya Peter Agblevor riri mu agarukwaho muri iyi minsi, ko ryatangira gutekerezwaho mu Amavubi dore ko we byashoboka cyane kurusha Ani Elijah bakinana muri Police FC.
Abajijwe icyo abitekerezaho, uyu mukinnyi yagize ati "Ubu ndi mu Rwanda, umupira warwo umaze kugera ku rundi rwego. Mu gihe u Rwanda rwanyifuza nk’umukinnyi warwo, njye ntacyo byantwara. Umupira ni aho ugomba gutera imbere, u Rwanda ruje, njye ndahari."
Mu mwaka ushize wa 2024, Peter Agblevor yagize imvune yatumye adakina imikino myinshi, ariko yongeye gusubira mu kibuga mu mpera zawo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!