Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice amaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bubiligi aho yahuriye na Habimana Jean Chrysostome ufite irerero rikomeye muri icyo gihugu.
Habimana Jean Chrysostome ni umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Anvers. Irerero yahashyize rigiye kujya rifatanya na AS Kigali.
Mu masezerano y’ubufatanye impande zombi zagiranye harimo ko abana bo mu ikipe y’abato ya AS Kigali bazajya bahabwa amahirwe bakajya kwitoreza mu irerero rya Habimana Jean Chrysostome.
Irerero rya Habimana Jean Chrysostome ku mikoro rifite rizajya rifasha AS Kigali mu bijyanye n’ibikoresho by’ibanze by’umupira w’amaguru.
Ku ikubitiro, irerero rya Habimana Jean Chrysostome ryahaye AS Kigali imipira yo gukina, ibindi bikorwa bikazakurikira nyuma nk’uko amakuru yizewe IGIHE yamenye abihamya.
AS Kigali ni ikipe y’umupira w’amaguru yashinzwe mu 1999, ifashwa n’umujyi wa Kigali. Kuva icyo gihe imaze gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro eshatu (2001, 2013, 2019).
AS Kigali ibitse ibikombe bibiri biruta ibindi (Super Cup) birimo icya 2013 na 2019, kuri ubu iri guhatana ngo itware igikombe cya shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!