00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intwari FC irimo abakobwa batewe inda imburagihe yatangiye kwitabira amarushanwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 04:15
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka umwe ishinzwe, ikipe ya Intwari FC igizwe na bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato n’abandi, yatangiye kwitabira amarushanwa, aho yatsinzwe n’iy’urwego rwa DASSO mu Karere ka Kamonyi igitego 1-0 mu mukino wakinwe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Intwari FC yashinzwe mu Ugushyingo 2020 na Ntawuyirushamaboko Célestin, kuri ubu igizwe n’abakinnyi 22 bafite amasezerano, umunani muri bo bakaba barabyaye bakiri bato.

Iyi kipe yashinzwe hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, yakinnye umukino wayo wa mbere ku wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, itwarwa igikombe n’ikipe y’urwego rwa DASSO mu Karere ka Kamonyi, yayitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rukoma.

Nyuma y’uyu mukino, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel, yibukije abakiri bato kwirinda ababashuka bakoresheje ibintu bitandukanye mu gihe yasabye abakuru kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Ati “Iyo uganiriye n’aba bana b’abakobwa bakubwira ko byatangiye ari ubufasha, ari ukubaha utuntu duto bikarangira babangirije ubuzima, ndagira ngo nsabe abana, ntimukararikire ibitari ibyanyu. Tugire uruhare mu gukumira abo tuzi bafite izo ngeso, tubamaganire kure.”

Yakomeje agira ati “Babyeyi namwe muri hano, nimwirinde gukoresha abafasha bacu imibonanompuzabitsina batabishaka, nabyo ni ihohoterwa. “

Uyu muyobozi yageneye ubutumwa bwihariye abakobwa bahohotewe, abibutsa ko ubuzima butarangiye, ahubwo bakwiye gukora cyane, bakirinda ko byazasubira.

Ku ruhande rwa Ntawuyirushamaboko Célestin washinze Intwari FC, yavuze ko mu mwaka ushize bashinze iyi kipe, bahuye n’imbogamizi zitandukanye zaturutse ku cyorezo cya COVID-19, ariko bakurikije uko abakinnyi bitwaye bitanga icyizere.

Ati “Ni abana bakiyubaka ariko bakinnye umukino mwiza ugereranyije n’ikipe ya DASSO bahuye yo yarimo n’abo batiye. Ni umukino wa mbere dukinnye. Ntabwo COVID-19 yatumye dukora ibikorwa byacu uko twabyifuzaga kuko twakoze ingendo zo gutanga ubutumwa gusa. Turacyafite ikibazo cy’amikoro n’ibikoresho, ariko icyo twishimira ni uko ubu tumaze kugira imyambaro ibiri dukinana nubwo iy’imyitozo yo itaraboneka.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho gushyira mu ngiro intego z’iyi kipe, basabye ko bakwitabira imikino ihuza ibigo by’amashuri atandukanye.

Ati “Twe dutanga ubutumwa binyuze muri siporo, ni yo mpamvu twateguye umukino. Twavuganye n’abari gutegura imikino y’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo ku buryo batwemereye kujyamo.”

Uyu mukino wakinwe mu gihe ku wa Kane, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Intwari FC yambaye umuhondo, yakinnye n'ikipe y'urwego rwa DASSO mu Karere ka Kamonyi mu mukino wabaye ku wa Kane
Intwari FC igizwe n'abakinnyi 22 barimo umunani batewe inda bakiri bato
Ikipe y'urwego rwa DASSO yishimira igikombe yegukanye itsinze Intwari FC
Uyu mukino wari ugamije ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .