Amasezerano y’uyu mugabo w’imyaka 53, yari kurangirana n’uyu mwaka w’imikino. Kuva yagera muri iyi kipe mu 2016, amaze kwegukana ibikombe 18 birimo bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza.
Abajijwe icyatumye ahindura ibitekerezo akemera kongera amasezerano, Pep Guardiola yavuze ko ari ibihe bibi iyi kipe irimo.
Ati “Numvise nta genda ubu, menya intsinzwi enye twagize ariyo mpamvu (yo kongera amasezerano). Nyuma y’intsinzwi enye zikurikiranya, dukwiye kongera gusubira mu bihe byiza. Ntabwo ari ubwiyemezi ariko ndumva dukwiye kuguma hano.”
Ni inshuro ya mbere mu mateka, Guardiola yatsinzwe imikino ine itarimo gutsindirwa kuri penaliti. Yakomeje avuga ko gutoza Manchester City ari ikipe buri mutoza yakwifuza.
Ati “Uyu ni umwaka wa cyenda ndi hano. Twageze kuri byinshi byiza, mfite ibyiyumviro byihariye kuri iyi kipe. Reka twizere ko muri iyi myaka tuzongera ibindi bikombe ku byo twegukanye.”
Guardiola yahinduye Manchester City kuko kuva yayigeramo, yabaye ikipe ya kabiri yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka umwe (Premier League, FA Cup na UEFA Champions League).
Yabaye ikipe ya mbere mu mateka yegukanye Ibikombe bine bikomeye mu Bwongereza ndetse ikanageza amanota 100 mu mwaka umwe.
Kugeza ubu, Manchester City iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 irushwa atanu na Liverpool ya mbere.
Ku wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024 saa 19:30, Man City izakira Tottenham mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Premier League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!