Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gukora amateka yo gusoza Shampiyona isanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amanota menshi (74) nyuma yo kunyagira New England ibitego 6-2 birimo bitatu bya Lionel Messi.
Iyi kipe yahise yegukana igikombe cyitwa ‘MLS Supporters Shield’ gihabwa ikipe yitwaye neza muri shampiyona isanzwe (regular season).
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yahise atangaza ko iyi kipe ibaye iya 31 muri 32 azitabira Igikombe cy’Isi.
Yagize ati “Mumaze kugaragaza ko muri ikipe ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nejejwe no kubatangariza ko muzitabira igikombe cy’Isi.”
Inter Miami ikinamo Lionel Messi, Luis Suarez, Jordi Alba na Sergio Busquets yabaye ikipe ya 31, aho iya 32 ari izaba yegukanye Copa Libertadores (Igikombe gihiga ibindi muri Amerika y’Epfo).
Iri rushanwa rigiye kwitabirwa n’amakipe menshi ku nshuro ya mbere, riteganyijwe tariki ya 15 Kamena kugeza kuya 3 Nyakanga 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imikino yaryo izakinirwa kuri Stade umunani zirimo na Hard Rock Stadium ya Inter Miami, mu gihe umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium iherere muri New Jersey.
Muri rusange, Umugabane w’i Burayi na Aziya buri umwe uzatanga amakipe 12, Amerika y’Epfo izatanga atandatu, mu gihe Afurika n’Amerika ya Ruguru bizatanga ikipe imwe, yose hamwe akaba 32.
Tombola y’uburyo amakipe azahura iteganyijwe mu Ukuboza, aho hazaba hashakwa ikipe izasimbura Manchester City ifite igikombe giheruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!