Inter Miami iherutse kwegukana igikombe cya ‘Supporters Shield’ gihabwa ikipe yagize amanota menshi muri Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (regular season).
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2024, yakinnye na Atlanta United mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya kamarampaka, itsindwa ibitego 3-2.
Atlanta United yatsinze bitunguranye kuko iyi kipe ari yo yazamutse ari iya nyuma yari yabonye itike yo kujya muri kamarampaka.
Ibitego bya Inter Miami byatsinzwe na Matias Rojas ndetse na Lionel Messi, ariko Thiare Jamal yinjiza bibiri na Bartosz Slisz kimwe byatumye iyi kipe isezererwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!