00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inter Miami igiye kuzuza stade ya miliyari 1$ yakira abantu ibihumbi 25

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Inter Miami y’abashoramari barimo David Beckham ufite amateka mu mupira w’amaguru, irimbanyije ibikorwa byo kubaka stade ya miliyari 1$, ijyamo abantu ibihumbi 25.

Muri Werurwe 2025, ni bwo hatangiye ibikorwa byo kubaka iyi stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga, bikaba biteganyijwe ko izatahwa mu mwaka utaha wa 2026.

David Beckham ushishikajwe no gushora imari mu mupira w’amaguru, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko mu gihe gito we na bagenzi be bari bube bari mu rugo rushya.

Ati “Urugo rwacu rwiza kandi rushya ruri gufata isura. Kuri njye, Jorge Mas na Jose Mas [abanyamigabane muri Inter Miami] inzozi twari dufite ku ikipe zigiye kuba impamo. Miami Freedom Park iraza vuba.”

Freedom Park igiye kuba igikorwaremezo cyubatswe n’abashoramari ku giti cyabo 100%. Bikavugwa ko izaba yubatswe ku butaka bwa metero kare 530.100 bwakodeshejwe n’aba bashoramari kuri miliyari 2,67$.

Ubuyobozi bwa Inter Miami buvuga ko nyuma yo kuzura izatanga akazi ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera kuri 15.000, harimo abakora ku buryo buhoraho na ba nyakabyizi.

Ni stade izaba ifite parikingi ingana na metero kare 234.718, ikazagira ibibuga by’abana biga gukina umupira w’amaguru, umwanya uzaba ugenewe ahasurwa na ba mukerarugendo, restaurant, hoteli, amaduka, ibiro, ahabera ibitaramo n’ibindi byinshi biyigira stade y’icyitegererezo.

Stade ya Inter Miami izaba ifite icyumba cy'amateka
David Beckham yagaragaje ko mu gihe cya vuba Inter Miami iraba ifite urugo rushya
David Beckham ajya gusura stade ngo arebe aho imirimo igeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .