Intego za Cassa Mbungo umaze kuba umutoza w’icyumweru inshuro eshatu muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, yavuze ko intego nyamukuru yihaye mu masezerano y’imyaka itatu afitanye n’iyo kipe ari ukuyisubiza mu mikino Nyafurika.

Cassa Mbungo ni umwe mu batoza bahagaze neza muri Kenya, ndetse ni we watowe nk’umutoza w’icyumweru mu nshuro eshatu ziheruka.

Yatangarije ikinyamakuru The Standard ko intego afite ari ugusubiza Bandari FC mu mikino Nyafurika iheruka gukina mu 2019 ubwo yari yatwaye FKF Shield Cup.

Ati “ Umushinga wanjye mu myaka itatu y’amasezerano nasinye ni ukubona Bandari ikina amarushanwa Nyafurika.”

Ubwo Bandari FC yakinaga CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasezerewe na Horoya AC yo muri Guinea ku bitego 5-2 mbere yo kwinjira mu matsinda.

Cassa Mbungo yavuze ko kuri ubu ikipe ye yasubiye mu murongo wo gutsinda. Ubwo yayigeragamo muri Mutarama uyu mwaka, Bandari FC yari ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani mu mikino itandatu.

Ati “Tumaze iminsi tubona umusaruro mwiza muri Shampiyona ndetse turifuza ko ari ko bigenda muri FKF Shield Cup. Mfite inshingano zo kugeza Bandari ku musaruro mwiza.”

Kuri ubu, Bandari FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 mu mikino 14 imaze gukina. Irushwa amanota 10 na Tusker FC ya mbere mu mikino 15 mu gihe KCB ya kabiri n’amanota 26, yakinnye imikino 13.

Cassa Mbungo André yavuze ko intego afite ari ugusubiza Bandari FC mu marushanwa Nyafurika
Cassa Mbungo (iburyo) amaze gutorwa nk'umutoza w'icyumweru muri Kenya inshuro eshatu zikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .