Intego ni ukubajyana mu matsinda - Niyomugabo abwira abafana ba APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso muri APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko we na bagenzi be bafite intego imwe yo guha abakunzi b’iyi kipe ibyishimo, bakayigeza mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Tombola yabaye ku wa Mbere yasize APR FC izahura na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rw’ikipe ye, Niyomugabo Claude ukinira APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukugera mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika, bagaha ibyishimo abafana bamaze igihe batareba umupira.

Ati ”Abafana bamaze igihe batareba imikino, batareba ikipe yabo bakunda, icyo nababwira ni uko bakomeza kutuba hafi ntibacike intege nk’uko n’ubundi babikoze tukiri muri Guma Mu Rugo. Dufite ikipe nziza, intego nta yindi ni ukubajyana mu matsinda tukabaha ibyishimo bataherukaga kubona.”

”Turi kwitegura neza dukora imyitozo myinshi, abayobozi baragerageza kudushakira imikino ya gicuti, ni imikino idutyaza ku buryo duhorana urwego rwiza nyuma y’igihe kirekire tudakina ku buryo twizeye ko amarushanwa azajya gutangira tumeze neza cyane.”

Uyu mukinnyi umaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kugurwa muri AS Kigali, yakomeje avuga ko umutoza Adil Mohamed Erradi akomeza kubibutsa akazi kabategereje ndetse we na bagenzi be bafitiye umwenda ubuyobozi bubitaho umunsi ku wundi.

Ati ”Umutoza ahora atwibutsa akazi dufite mu minsi iri imbere, ko ikintu cyose dukoze tugomba kugishyiraho umutima n’imbaraga zacu zose kandi twizeye kugera ku ntego zacu kuko dushyize hamwe. Ntidusinzira turakoresha imbaraga zacu zose, tuzaruhuka ari uko tugeze mu matsinda ya Champions League.”

”Turashimira cyane abayobozi baza kudusura kenshi batwibutsa intego dufite, mu by’ukuri iyo abantu bakomeye nka bariya baza kenshi batwibutsa ikintu kimwe, natwe tuba twumva tubafitiye umwenda kuko baduha byose dukeneye ngo tuhagere, ntituzabatenguha iki nicyo gihe ngo natwe tubashimishe.”

APR FC izabanza kwakira Gor Mahia FC mu mukino uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzebera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

Kugira ngo ikipe y’ingabo igere mu matsinda nk’uko ibivuga, bizayisaba gusezerera Gor Mahia no kurenga ijonjora rya kabiri yahuriramo n’ikipe izakomeza hagati ya CR Belouizdad yo muri Algeria na El Nasr yo muri Libya.

Mu kwitegura iri rushanwa, APR FC imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, irateganya gukina indi ibiri izahuriramo na Sunrise FC na Etincelles FC ku wa Kane no ku Cyumweru.

Niyomugabo Claude yavuze ko we na bagenzi be badasinzira kubera inshingano bafite kuzuza muri APR FC, zirimo kugera mu matsinda ya Champions League
APR FC izahura na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .