Ku wa 9 Mutarama 2024, Sahabo w’imyaka 19 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa K. Beerschot V.A. nyuma yo gutizwa na Standard de Liège atari akibonamo umwanya wo gukina.
Aganira n’itangazamakuru rya K. Beerschot, Hakim Sahabo yagize ati “Navuye muri Standard kuko ntigeze mbona igihe gihagije cyo gukina uyu mwaka kandi ndizera ko nzabona iminota yanjye yo gukina hano muri iyi kipe nziza.”
Umunyamakuru wa K. Beerschot V.A. yabwiye Sahabo ko aziye igihe, mu cyumweru kigoranye bafitemo Anderlecht yabatsinze igitego 1-0 ku wa Kane ndetse bakaba bazahura na Antwerp babana mu mujyi umwe ku Cyumweru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19, usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yamusubije ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yaba agiriwe icyizere ndetse atari ubwa mbere yaba akinnye iyi ‘derby’ bahuriramo na Antwerp.
Ati “Yego rwose, nigeze gukina iyi derby ndi muto kandi nshobora kujya mu kibuga nindamuka mpawe amahirwe. Byaba ari byiza, ni derby ikomeye muri uyu mujyi ukomeye.”
Sahabo yabwiwe ko afite umwanya wo kwitegura uwo mukino, abazwa intego yinjiranye muri iyi kipe yigeze kunyuramo akiri muto.
Yasubije ati “Mbere na mbere, ndizera ko nzakina kenshi gashoboka, ndizera ko tuzatsinda imikino myinshi ishoboka, izaduhesha amanota menshi adufasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”
Yongeyeho ko bafite “ikipe nziza ishobora gukina uyu mukino ikawitwaramo neza.”
K. Beerschot V.A. imaze iminsi idahagaze neza, aho iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’u Bubiligi n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!