00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego Hakim Sahabo yinjiranye muri Beerschot n’uko yiteguye ‘Derby’ ya mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 January 2025 saa 04:37
Yasuwe :

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Hakim Sahabo, yavuze ko kubona umwanya uhagije wo gukina no gufasha K. Beerschot V.A. kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ari zo ntego ashyize imbere muri iyi kipe nshya aheruka gutizwamo.

Ku wa 9 Mutarama 2024, Sahabo w’imyaka 19 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa K. Beerschot V.A. nyuma yo gutizwa na Standard de Liège atari akibonamo umwanya wo gukina.

Aganira n’itangazamakuru rya K. Beerschot, Hakim Sahabo yagize ati “Navuye muri Standard kuko ntigeze mbona igihe gihagije cyo gukina uyu mwaka kandi ndizera ko nzabona iminota yanjye yo gukina hano muri iyi kipe nziza.”

Umunyamakuru wa K. Beerschot V.A. yabwiye Sahabo ko aziye igihe, mu cyumweru kigoranye bafitemo Anderlecht yabatsinze igitego 1-0 ku wa Kane ndetse bakaba bazahura na Antwerp babana mu mujyi umwe ku Cyumweru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19, usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yamusubije ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yaba agiriwe icyizere ndetse atari ubwa mbere yaba akinnye iyi ‘derby’ bahuriramo na Antwerp.

Ati “Yego rwose, nigeze gukina iyi derby ndi muto kandi nshobora kujya mu kibuga nindamuka mpawe amahirwe. Byaba ari byiza, ni derby ikomeye muri uyu mujyi ukomeye.”

Sahabo yabwiwe ko afite umwanya wo kwitegura uwo mukino, abazwa intego yinjiranye muri iyi kipe yigeze kunyuramo akiri muto.

Yasubije ati “Mbere na mbere, ndizera ko nzakina kenshi gashoboka, ndizera ko tuzatsinda imikino myinshi ishoboka, izaduhesha amanota menshi adufasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Yongeyeho ko bafite “ikipe nziza ishobora gukina uyu mukino ikawitwaramo neza.”

K. Beerschot V.A. imaze iminsi idahagaze neza, aho iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’u Bubiligi n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.

Hakim Sahabo aheruka gutizwa muri K. Beerschot V.A.
Imvune iri mu byatumye Hakim Sahabo atongera kubona umwanya wo gukina muri Standard de Liège nk'uko byari byagenze mu mwaka w'imikino wabanje
Sahabo ntiyahamagawe mu Amavubi mu nshuro eshatu ziheruka kubera gushwana n'Umutoza Spittler ndetse n'imvune yagize mu mwaka ushize
K. Beerschot V.A. iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y'u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .