Intambara y’Ubutita hagati ya Rayon Sports na Gasogi United yubuye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Rayon Sports n’aba Gasogi United bakomeje guterana amagambo kubera ibyatangajwe na Nkurunziza Jean Paul uvugira Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa Kabiri, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko Gasogi United itari ku rwego rwo gutwara umukinnyi Rayon Sports yifuza, ayigereranya nk’igare mu gihe ikipe ye ari ikamyo.

Ati “Gasogi United ni igare, Rayon Sports ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon Sports ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Aya magambo yayatangaje nyuma y’uko Gasogi United isinyishije rutahizamu Bola Lobota Emmanuel wari mu bifuzwa na Rayon Sports ndetse Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, akaba aherutse gutangaza ko bashobora gutungurana basinyisha Hakizimana Muhadjiri na we umaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yasubije Nkurunziza Jean Paul, avuga ko imodoka zagonze moteri zikanatoboka amapine, zirutwa n’igare rigenda.

Ati “Ndagira ngo mbwire abantu bavuze ngo bo ni za rumoroki, ariko bamenye ko za rumoroki zagonze moteri, zanatobotse amapine, zirutwa n’igare rigenda.”

Guhera ku wa Kabiri, bamwe mu bakunzi ba Gasogi United batangiye gukwirakwiza ifoto y’imodoka ya Rayon Sports ikuruwe n’iyindi ya ‘Breakdown’ nyuma y’uko yigeze gupfira mu Majyepfo mu mwaka ushize.

Nyuma yo kumva ibyatangajwe na KNC, Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate na we yagiye ku rubuga rwa Twitter, agaragaza ko Gasogi United itari mu rwego rumwe na Rayon Sports ndetse ashimangira ko Kwizera Olivier akwiye gukinira ikipe nziza.

Ati “Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga boutique irimo umunyu nakwandikwa mu banyenganda niyo rwaba (uruganda) rutagikora. Icyo nzi ni uko hari Umuzamu mwiza ukwiye ikipe nziza.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kuri sitati ya Whatsapp, KNC yahashyize ifoto y’ikamyo itwara ibicuruzwa iriho abafana babiri ba Rayon Sports bayuriye inyuma kugira ngo ibafashe kugera aho bagiye.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate (iburyo) batangiye guterana amagambo kubera abakinnyi amakipe yombi ahuriyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .