00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’ubutita hagati ya Muhire Kevin wa Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wa APR FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 March 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi itatu, APR FC inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, ibisigisigi by’uyu mukino w’abakeba ba mbere mu gihugu biracyakomeje.

Kuri iyi nshuro ntabwo biri mu bafana ahubwo ni mu bakinnyi b’amakipe yombi, aho Muhire Kevin wa Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wa APR FC bakomeje guterana amagambo bikomeye.

Aba bombi bari bahize mbere y’umukino, aho Niyibizi yari yatangaje ko kudatsinda Murera cyaba ari igihombo, ni mu gihe, Muhire yasubije ko ibyo barota bitazaba kuko batazafata umwanya wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Muhire Kevin yasabye Niyibizi kubanza gushaka umwanya ubanza mu kibuga mbere yo kuvuga cyane.

Ati “Kuba Ramadhan yavuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo ahubwo kiri kuri we udakina kuko ni umusimbura. Kuvuga udakina ni cyo gihombo. Twirinde gutangaza (kuvuga) ahubwo ibikorwa bibe byinshi.”

Niyibizi wababajwe n’aya magambo, ntabwo yaripfanye kuko abinyujije kuri RadioTV10 yasubije Muhire amwibutsa ko ari umukinnyi udakaze.

Ati “ Ntabwo ari ukuri. Yibeshye cyane kuko ni igihombo kudatsinda uriya mukino kuko nitwe twari kuwungukiramo cyane. Ikindi ndakina n’ubwo ntabonetse muri uriya mukino ariko nsanzwe nkina.

Yakomeje agira ati “Nikimenyimenyi umukino ubanza nabaye uwitwaye neza ukurikije ubusesenguzi bw’abantu batandukanye.”

Niyibizi yagaragaje ko Muhire atari umukinnyi ukomeye kuko ataratsinda igitego muri derby.

Ati “Mu mwaka ushize, ndi umwe mu bakinnyi batsinze igitego. Kuvuga ko uri umukinnyi ukomeye nta gitego uratsinda kuri derby cyangwa nta gikomeye urakora, uba ushingira kuki?”

Nyuma y’uyu mukino kandi, umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko Muhire ari we mukinnyi mwiza muri Shampiyona.

Ibi ntabwo abyemeranya n’umukinnyi we Niyibizi kuko asanga hari benshi bamurusha.

Ati “Ntabwo njye ariko mbyemera kuko hari abakina ku 10 bamurusha nka Muhadjiri n’abandi.”

Abajijwe niba hari icyo bapfa mu buzima busanzwe, Niyibizi yavuze ko ntacyo cyane ko batavugana ndetse nta byinshi amuziho.

Niyibizi Ramadhan yabwiye Muhire Kevin ko adakwiye kuvuga ko akomeye mu gihe ataratsinda igitego muri derby
Niyibizi aheruka gutsinda igitego mu mukino wa APR FC na Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino
Niyibizi yagaragaje ko Muhire Kevin atari umukinnyi ukomeye cyane
Niyibizi Ramadhan yagaragaje ko nubwo atakinnye iminota myinshi mu mukino uheruka wa Rayon Sports ariko asanzwe akina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .