Inkubiri yo gushyira hanze amashusho y’abakinnyi b’abanyarwanda bambaye ubusa yageze kuri Muhire Kevin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mata 2019 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Birasa n’aho ibintu bikomeje gufata intera ariko mu buryo bwo gusebanya! Byatangiye hashyirwa hanze amashusho y’umukinnyi wa APR FC, Kimenyi Yves, yakuruye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu bataramenyekana bigamba ko aribo babikoze.

Nyuma y’uyu munyezamu wa APR FC, itsinda ry’abantu bataramenyekana bigaragara ko rigamije guharabika abakinnyi ryashyize hanze amafoto ya Muhire Kevin wahoze muri Rayon Sports riyaherekesha ubutumwa busa neza n’ubwaherekeje aya Kimenyi Yves.

Amafoto ya Muhire yagiye hanze amugaragaza yicaye ahantu hasa no mu ruganiriro mu ntebe z’imifariso yambaye ubusa buri buri afashe igitsina cye mu kiganza.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru mu gitondo, nibwo hagiye hanze amashusho y’amasegonda 43, agaragaza umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves, yambaye ubusa ari mu bwongero.

Aya mashusho ariko yakurikiwe n’ubundi butumwa bwanditse n’ubw’amajwi buvuga ko nyuma ya Kimenyi Yves hari n’abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda amashusho yabo aza gushyirwa hanze.

Amwe muri ayo majwi, yumvikanamo umukobwa wemeza ko ari we uzi uko Video ya Kimenyi Yves yasohotse agashimangira ko ntawe ukwiye kureba nabi umukunzi w’uyu mukinnyi uzwi nka Keza Diane [Didy D’or].

Muri ayo majwi agira ati “Video ni njye uzi uburyo yasohotse, ni nanjye ugomba kuyivugaho. Didy bamuhe amahoro, ahubwo mutegereze n’indi, ziracyariyo nyinshi, nta n’ubwo ari we wenyine.” Undi bari kumwe ati “mwirirwa mudutendeka.”

Usibye aya majwi hari n’ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga mu mazina abakinnyi babiri bakinira APR FC, aho ngo basabwa gutanga ibihumbi 100 Frw kugira ngo badatamazwa.

Usesenguye neza uburyo aya mashusho akwirakwira, amajwi n’ubutumwa byayakurikiye, biragaragaza ko abayashyize hanze bari bagamije gusebya cyangwa se ‘kwihimura’ [nkuko bivugwa n’abakobwa] ku byo bita ‘gutendekwa’.

IGIHE yavuganye n’umwe mu bakinnyi bashyizwe mu majwi ko bafitiwe amashusho na bo bazashyirwa hanze, avuga ko nta muntu uramuhamagara agira icyo amubwira uretse abamwoherereza ubwo butumwa.

Ati “Nta muntu urampamagara ansaba amafaranga, icyo nabonye ni ubwo butumwa nohererejwe n’umuntu (nzi) ambwira ko hari uwabimubwiye ngo ambwire. Njyewe nta kibazo mfite ndiyizeye, niba mu nzu yanjye habamo Camera, nta kibazo kuko n’ubundi mbana n’umuryango wanjye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ntawe uratanga ikirego ku bijyanye n’ibi bintu.

Ati “Twe nta muntu tuzi uraturegera ko ibyo bintu bihari ku buryo tubikurikirana.”

Aya mashusho agiye hanze mu gihe habura iminsi ine ngo habe umukino ukomeye uhuza APR FC na Rayon Sports ku buryo hari abatangiye gukeka ko byaba bigamije gushyushya umutwe abakinnyi.

Amategeko y’u Rwanda ahana mu buryo bwihanukiriye umuntu wese ukora ibikorwa nk’ibi byo gusebanya, gukoza isoni undi cyangwa gukoresha amashusho nk’igikangisho.

Nk’ingingo ya 128 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi undi, ibyo bikangisho byaba mu magambo, mu marenga, mu bimenyetso, mu mashusho cyangwa mu nyandiko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 300 000 Frw ariko atarenze 500 000 Frw.

Iyo ibyo bikangisho biherekejwe n’agahato, bikozwe kugira ngo habeho kwigura ku wabikorewe cyangwa kumuvutsa ibye, igihano kiba igifungo kirenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amafoto ya Muhire Kevin yambaye ubusa, ibintu bisa n'umugambi wo gusebya abakinnyi batandukanye
Muhire Kevin yagiye gukina mu Misiri avuye muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza