Ingengabihe ya Shampiyona yagiye ahagaragara! APR FC izakina bwa mbere na Gorilla FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 izatangira Shampiyona ihura na Gorilla FC ku munsi wa kabiri nyuma y’uko uwari kuyihuza na Musanze FC ku munsi wa mbere wasubitswe.

Uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya Shampiyona byamaze kujya ahagaragara nubwo bitaratangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ku wa Kabiri ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA n’abayobozi b’amakipe, aho mu byaganiriweho harimo kurebera hamwe ingengabihe ya Shampiyona ya 2020/21 izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Iyi Shampiyona nshya izatangirana n’imikino ibiri y’ibirarane. APR FC yatwaye Shampiyona ishize, yari guhera kuri Musanze FC ariko uyu mukino uzasubikwa kubera ko ikipe y’ingabo izaba iri muri Kenya mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzayihuza na Gor Mahia.

APR FC izakina umukino wa mbere muri Shampiyona ya 2020/21 yakira Gorilla FC yatwaye igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri, ku munsi wa kabiri.

Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona iheruka, izabanza kwakirwa na Rutsiro FC na yo yazamutse uyu mwaka.

Undi mukino uzasubikwa ku munsi wa mbere ni uwari kuzahuza AS Kigali na Police FC, ariko ikipe y’Umujyi wa Kigali izakira Orapa United yo muri Botswana muri CAF Confederation Cup.

Biteganyijwe ko umukino uba utegerejwe na benshi, hagati ya APR FC na Rayon Sports, uzaba nyuma gato ya Noheli, mu mpera z’Ukuboza ubwo hazaba hakinwa umunsi wa munani wa Shampiyona, aho hazahita hafatwa ikiruhuko hagategurwa ikipe y’Igihugu izitabira CHAN muri Cameroun.

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona

  • AS Muhanga vs Etincelles FC
  • Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
  • Mukura VS vs Kiyovu SC
  • Sunrise FC vs Gasogi United
  • AS Kigali vs Police FC (wasubitswe)
  • Espoir FC vs Bugesera FC
  • Marines FC vs Gorilla FC
  • APR FC vs Musanze FC (wasubitswe)
APR FC na Rayon Sports zizahura mu mpera z'umwaka ku munsi wa munani wa Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .