00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengabihe y’amarushanwa ya ruhago mu Rwanda ya 2025/26 yagiye ahagaragara

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 June 2025 saa 11:44
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko FERWAFA Super Cup izaba tariki ya 2 Kanama, naho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igatangira tariki ya 15 Kanama 2025.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ngengabihe y’amarushanwa ateganyijwe mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025.

Umwaka w’imikino uzabimburirwa na FERWAFA Super Cup, ukaba ari umukino uzahuza APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka uheruka, ndetse na Rayon Sports yayikurikiye, ikanaba iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Imikino ya Rwanda Premier League izaba itegerejwe na benshi iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2025 ikazarangira ku ya 14 Ukuboza, iyo kwishyura igatangira tariki ya 4 Mutarama igasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026.

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo na yo iba itegerejwe na benshi, izakinwa kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza tariki ya 1 Gicurasi 2025. Igikombe cy’Intwari cyo kiri kuva tariki ya 28 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026.

Amarushanwa yose yagenewe igihe azakinira usibye Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, kizatangarizwa igihe nyuma.

Amakipe atandukanye arimbanyije ibikorwa byo kugura no gusinyisha amasezerano abakinnyi, mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izatangira mu gihe cya vuba.

Umwaka w'imikino uzabimburirwa na APR FC ikina na Rayon Sports muri FERWAFA Super Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .