Ingaruka z’ikosa Rayon Sports yakoze mu mezi ane ashize

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ati ’’Inyamaswa idakema yishwe n’umututizi’’. Kunanirwa guha amasezerano Umunya-Brésil Robertinho no kwemeza Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza, abenshi bemeza ko ari ikosa Rayon Sports yakoze kandi ibibona.

Tariki ya 21 Nzeri 2019 ni bwo Rayon Sports yatangaje Umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza nk’umutoza mushya.

Aha hari nyuma y’ukwezi kumwe inaniwe kongerera amasezerano Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalvez de Carmo ‘Robertinho’ wayihesheje igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Robertinho yasabye Ubuyobozi bwa Rayon Sports imodoka kuko atari gukomeza kujya ku myitozo ateze moto. Nyuma y’iminsi 23 bumvikanye umushahara $4500 ku kwezi, ahitamo gusubira muri Brésil tariki ya 13 Kanama 2019.

Ku wa 21 Nzeri nibwo Javier Martinez Espinoza, Umunya-Mexique w’imyaka 47 yahawe amasezerano y’umwaka umwe ndetse mu nshingano yari yahawe harimo gushaka uburyo Rayon Sports yakwegukana Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ikibazwagaho ni uburyo uyu mugabo yari gushobokana n’Ubuyobozi bwa Gikundiro kandi azwiho kuba atavugirwamo ndetse byari byoroshye gufatira urugero ku kazi yaherukagaho mu mpera z’umwaka ushize.

Espinoza si mushya mu mupira wo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko yatoje Vipers SC yo muri Uganda mu mwaka ushize, ayivamo mu mpera zawo yirukanywe. Icyo gihe yari amaze iminsi 143 mu kazi.

Kwirukanwa muri Vipers ntibyari biturutse ahanini ku musaruro muke kuko mu mikino 11 ya shampiyona yari amaze gutoza, nta n’umwe yatsinzwe, ahubwo byaturutse ku yindi myitwarire.

Bivugwa ko kuva ku wa 16 Kanama 2018 ubwo yerekanwaga asimbuye Miguel Da Costa, imyitwarire ye yabaye ikibazo gikomeye ku ikipe.

Ngo nta na rimwe yigeze yumvira cyangwa ngo yubahe abo bakoranaga mu gutoza iyi kipe kuko yumvaga ko nta na kimwe bakongera ku mikinire ye.

Ikindi kandi ni uko ngo yakundaga kudakinisha abakinnyi bamwe na bamwe ku mpamvu zitazwi, bituma abari bamaze igihe kinini muri iyi kipe batangira kumwinuba.

Umwana utabwirwa yikebeye inyama itaribwa!

Uku kutumvira Ubuyobozi bw’ikipe akorera n’abo bakorana ndetse no kudakinisha abakinnyi bamwe biri mu byakoze kuri uyu mutoza muri Rayon Sports.

Mbere y’uko Rayon Sports ikina na APR FC ku wa Gatandatu, Espinoza yashwanye n’Ubuyobozi ndetse n’abakinnyi barimo abakuru muri iyi kipe nka kapiteni Rutanga Eric, Iranzi Jean Claude n’umutoza wungirije Kirasa Alain.

Impamvu nyamukuru yo kutumvikana ni uko aba bose bashakaga ko Kakule Mugheni Fabrice yajya mu bakinnyi bazifashishwa ku mukino wa APR FC, ariko Espinoza akabirenza ingohe ahubwo akamwirukana mu mwiherero.

Javier Martinez yahisemo gukinisha Umunya-Ghana Commodore Olokwei, bahuriye k’ubashakira amakipe (agent), ndetse uyu mukinnyi ari mu bagowe n’umukino wa APR FC, ahita amusimbuza igice cya mbere kikirangira.

Gutsindwa na APR FC biturutse kuri aya makosa yakozwe n’umutoza Espinoza mu kibuga hagati biri mu byatumye Rayon Sports igira inama yabaye kuri uyu wa Mbere hagati ya saa 18:00 na 22:00 maze yanzura ko haseswa amasezerano.

Impande zombi zumvikanye gutandukana dore ko amasezerano y’umutoza yavugaga ko mu gihe Rayon Sports ishatse ko basesa amasezerano, ahabwa ukwezi kumwe, we yashaka kugenda, akishyura Rayon Sports ukwezi.

Mu mikino 15 yari amaze gutozamo Rayon Sports, yatsinzemo icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC, aho gutsindwa na mukeba biri mu byatumye ajya mu mazi abira.

Ayisize iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.

Rayon Sports ifitanye umukino wa gicuti na Mukura Victory Sports kuri uyu wa Kabiri i Nyanza, izasubukura Shampiyona yakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona uzaba tariki ya 5 Mutarama 2020.

Rayon Sports yakoze ikosa ryo guha akazi Javier Martinez Espinoza ibizi ko atavugirwamo
Rayon Sports yananiwe kandi guha imodoka Robertinho bari bumvikanye mu mpera za Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza