Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izakomeza ku wa Kane no ku wa Gatanu hakinwa umunsi wa gatatu.
Nyuma y’uko hari imikino ibiri amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC yari gukina ku munsi wa kabiri, yombi yasubitswe, aya makipe yombi n’ubundi ntazakina umunsi wa gatatu kubera ko ari mu kato k’iminsi irindwi.
Rayon Sports na Rutsiro FC zashyizwe mu kato nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ibonetsemo abakinnyi bane banduye COVID-19 ku wa Gatanu mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hari abandi umunani byagaragaye ko barwaye iki cyorezo, bose hamwe bakaba 12.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje aya makipe ko umukino wari guhuza Espoir FC na Rayon Sports i Rusizi ku wa Kane, utakibaye ndetse akaba ari nako bimeze ku mukino Rutsiro FC yari kwakiramo Gasogi United.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva hasubukuwe imyitozo mu Ukwakira, amakipe atanu yo mu Cyiciro cya Mbere n’andi atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri, ari yo amaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, ariko bikaba byaragiye bigirwa ibanga.
FERWAFA iherutse kongera gusaba amakipe kujya ayitangariza ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 byafashwe abakinnyi, bigashyikirizwa komiseri w’umukino.
Mu mategeko mashya yatangajwe na FERWAFA mbere y’uko Shampiyona ya 2020/21 itangira ku wa Gatanu, harimo ko ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 16 barimo n’umunyezamu kugira ngo yemererwe kwitabira umukino.
Uko amakipe azahura ku munsi wa gatatu wa Shampiyona
Ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020
- Espoir FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)
- Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15:30)
- Bugesera FC vs Police FC (Bugesera, 15:00)
- Rutsiro FC vs Gasogi United (Wasubitswe)
- AS Muhanga vs Gorilla FC (Stade Muhanga, 15:00)
- AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:00)
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020
- APR FC vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15:00)
- Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15:00)

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!