Ku ikubitiro, ibi birori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023/24, byagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 15 Kamena.
Gusa, Rwanda Premier League yatangaje ko iki gikorwa cyimuriwe ku wa 9 Kanama kuko cyahuriranye n’umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wiswe "Umuhoro mu Mahoro" wari ugamije gusogongera Stade Amahoro yavuguruwe, hari mbere y’uko itahwa ku mugaragaro tariki ya 1 Nyakanga 2024.
Kuri ubu, Rwanda Premier League igiye guhemba ibyiciro 16 birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24 mu birori bizabera ku cyicario cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bigatambuka imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda na KC2.
Ibihembo bigiye gutangwa nyuma y’itora ryakorewe ku rubuga rwa internet aho amajwi y’abafana azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga aho amajwi azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.
Abatsinze ibitego byinshi
Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona bakaba ari bo batsinze ibitego byinshi.
Buri umwe azahabwa igikombe ariko igihembo cya miliyoni 3 Frw bazakigabana, buri umwe azahabwa miliyoni 1,5 Frw.
Umutoza w’umwaka
- Thierry Froger (APR FC)
- Habimana Sosthène (Musanze FC)
- Ahfamia Lofti (Mukura VS)
Umukinnyi w’umwaka
- Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
- Ani Elijah (Bugesera FC)
- Muhire Kevin (Rayon Sports)
Umunyezamu w’umwaka
- Pavelh Ndzila (APR FC)
- Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
- Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)
Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)
- Iradukunda Elie (2006) - Mukura VS
- Iradukunda Pascal (2005) - Rayon Sports
- Muhoza Daniel (2006) - Etoile del’Est
Igitego cy’umwaka
- Tuyisenge Arsène /Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
- Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile de l’Est vs Marines)
- Ishimwe Jean René /Marines FC (APR FC vs Marines)
Umukinnyi w’umwaka mu bagore
Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi
Umutoza w’umwaka w’umugore
Umusifuzi w’umwaka w’umugabo
Umusifuzi w’umwaka w’umugore
Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo:
- Karenzi Sam (Fine FM)
- Rugaju Reagan (RBA)
- Kayiranga Ephrem (Ishusho TV)
- Hitimana Claude (Radio10)
- Niyibizi Aimé (Fine FM)
- Kayishema Thierry (RBA)
- Rugangura Axel (RBA)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore
- Rigoga Ruth (RBA)
- Ishimwe Adélaïde (TV10)
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka:
- Urubuga rw’Imikino (RBA)
- Urukiko (Radio10)
- Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka
- Kickoff (RBA)
- Bench ya Siporo (Isibo TV)
- Zoom Sports (TV10)
- I Sports (Ishusho TV)
Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka
- IGIHE
- Inyarwanda
- Isimbi
- The New Times
- Rwanda Magazine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!