00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indahangarwa WFC yatsinze Rayon Sports WFC yegukana Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 May 2025 saa 05:25
Yasuwe :

Rayon Sports WFC yatsinzwe na Indahangarwa WFC, inanirwa kwisubiza Igikombe cy’Amahoro cya 2025, nubwo ari yo yahabwaga amahirwe ndetse iri n’imbere y’abakunzi bayo.

Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, ni amwe mu makipe asigaye ahangana cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yaherukaga guhurira no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.

Icyo gihe Rayon Sports WFC yegukanye igikombe ariko Indahangarwa isigara ikubita agatoki ku kandi ishaka na yo kuyishyura, ibigeraho kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.

Aya makipe yombi yakoze ibitarakorwa n’andi makipe y’abagore, akinira kuri Stade Amahoro ku nshuro ya mbere nyuma y’uko ivuguruwe.

Rayon Sports WFC yatangiye neza uyu mukino ndetse amakipe yombi ajya mu karuhuko yamaze kubona ibitego 2-1 byari byatsinzwe na Bizimana Rukia na Ukwikunda Jeannette.

Iyi kipe imaze iminsi itaka ibibazo by’amikoro kuko abakinnyi batari guhembwa neza, imbaraga zayishiranye mu gice cya kabiri, Indahangarwa iva inyuma irabyishyura.

Indahangarwa yatsindiwe na Umuhoza Belyse, Mukarusangira Jeanette, Niyonziza Olive na Umutesi Magnifique.

Indahangarwa yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2025, ikurikirwa na Rayon Sports yari yacyegukanye mu mwaka ushize, mu gihe Police WFC yatsinze Inyemera WFC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Abakinnyi 11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Mbere y'umukino habayeho umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Indahangarwa WFC yakinnye neza igice cya kabiri
Rayon Sports WFC yananiwe kwisubiza Igikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yatangiye neza ariko ntiyakomezanya imbaraga
Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy'Amahoro

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .