Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, ni amwe mu makipe asigaye ahangana cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yaherukaga guhurira no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Icyo gihe Rayon Sports WFC yegukanye igikombe ariko Indahangarwa isigara ikubita agatoki ku kandi ishaka na yo kuyishyura, ibigeraho kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.
Aya makipe yombi yakoze ibitarakorwa n’andi makipe y’abagore, akinira kuri Stade Amahoro ku nshuro ya mbere nyuma y’uko ivuguruwe.
Rayon Sports WFC yatangiye neza uyu mukino ndetse amakipe yombi ajya mu karuhuko yamaze kubona ibitego 2-1 byari byatsinzwe na Bizimana Rukia na Ukwikunda Jeannette.
Iyi kipe imaze iminsi itaka ibibazo by’amikoro kuko abakinnyi batari guhembwa neza, imbaraga zayishiranye mu gice cya kabiri, Indahangarwa iva inyuma irabyishyura.
Indahangarwa yatsindiwe na Umuhoza Belyse, Mukarusangira Jeanette, Niyonziza Olive na Umutesi Magnifique.
Indahangarwa yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2025, ikurikirwa na Rayon Sports yari yacyegukanye mu mwaka ushize, mu gihe Police WFC yatsinze Inyemera WFC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.







Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!