Iyi nama yari yatumijwe mu rwego rwo gukusanya ubushobozi no kurebera hamwe icyafasha Urucaca kuva mu bihe bikomeye.
Ubwo igihe cy’inama cyari kigeze, benshi mu bari batumiwe bakomeje kugaragaza imbogamizi zitandukanye zatumye batabasha kwitabira.
Si ibyo gusa kuko bamwe banagaragaje ko bamenyeshejwe batinze kuko batumiwe mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe, ni umwe mu bari batumiwe ariko na we ntiyahageze.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports akaba na Perezida w’Abafana, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko ari we wari watumiye Mvukiyehe mu kugaragaza ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.
Yagize ati “Nka Perezida w’Abafana natumiye Mvukiyehe nk’umukunzi wa Kiyovu kandi mbona ko hari icyo yafasha. Turi mu bihe bidusaba kunga ubumwe, aho buri mukunzi wese wa Kiyovu asabwa kugira icyo akora niyo cyaba kugurira umukinnyi umwe amazi.”
Dr Gashumba Jean Damascène wari muri iyo nama, yasabye Abayovu kunga ubumwe no kwirinda ibibatandukanya kuko aribyo bizafasha iyi kipe kuva mu bihe bibi irimo.
Nyuma yo kwemeranya ko iyi nama itakomeza benshi mu batumiwe badahari, yasubitswe yimurirwa tariki ya 26 Ugushyingo 2024 nyuma y’umukino Kiyovu Sports izakiramo Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Urucaca rwugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, aho rukomeje gukora iyo bwabaga no gukubita inzu ibipfunsi binyuze mu bakunzi barwo.
Kugeza ubu, iyi kipe isigaye ikinisha abakinnyi benshi babarizwa mu bato bayo bityo ikagorwa no kubona umusaruro kuko abagize ikipe ya mbere bakina igice cya mbere ubundi imbaraga zigashira bagatangira gutsindwa mu cya kabiri.
Kiyovu iri ku mwanua nyuma muri Shampiyona n’amanota atatu gusa mu mikino umunani imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!