Inama yahuje amakipe ya Premier League nta mwanzuro ufatika yagezeho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mata 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Amakipe yose akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ yashyize hamwe ku bijyanye no gukina imikino 92 isigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire mu gihe nta mwanzuro ukomeye wafashwe kuko gahunda yo kuyisoza tariki ya 30 Kamena itigeze iganirwaho.

Iyo nama yahuje abahagarariye amakipe yose uko ari 20, ubuyobozi bwa Premier League n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Gatanu, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Byari byitezwe ko higirwamo gahunda yo gusoza uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 bitarenze tariki ya 30 Kamena, ariko iyo ngingo ntiyagarutsweho mu masaha abiri inama yamaze.

Premier League yongeye kwibutsa amakipe ko batazasubukura Shampiyona mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza izaba itaratanga uburenganzira.

Ntihigeze haganirwa kandi ibijyanye no gukata abakinnyi imishahara cyangwa iby’abakinnyi bazasoza amasezerano muri Kamena.

Umuvugizi wa Premier League yavuze ko bakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa babo barimo televiziyo zaguze imikino kugira ngo bazasubukure ibintu bimeze neza.

Ati “Twese tuzi neza ingaruka COVID-19 itera kandi ibitekerezo byacu biri kumwe n’abagezweho n’iki cyorezo. Mu bucuruzi busanzwe, Premier League n’amakipe yacu turi gukora mu buryo bugoye, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu barimo aberekana imikino, turajwe ishinga no kugira ngo imikino izasubukurwe igihe ibintu bizaba bimeze neza kandi dushyigikiwe na Guverinoma.”

“Ubuzima n’imibereho myiza y’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe, abakozi bayo n’abafana ni byo by’ingenzi ndetse Shampiyona izasubukurwa ubwo amabwiriza y’inzego z’ubuzima azaba abyemera.”

Yakomeje agira ati "Inama y’abafatanyabikorwa yabaye uyu munsi, yatanze umwanya wo kuganira ku buryo bushoboka bwo gupanga gahunda y’imikino. Haracyari icyizere cyo gusoza uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ariko kugeza ubu amatariki si ngombwa mu gihe ingaruka za COVID-19 zikomeje kwiyongera.”

Kuwa Kane, Guverinoma y’u Bwongereza yongereye igihe cyo gufunga ibikorwa byose bihuza abantu bakaguma mu ngo kugeza tariki ya 7 Gicurasi, ni mu gihe muri icyo gihugu habarurwa abagera ku bihumbi 12 bamaze kwicwa na Coronavirus.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) iteganya ko amarushanwa yayo (Champions League na Europa League) yaba yarangiye tariki ya 29 Kanama 2020.

Mu Budage ni ho honyine amakipe ari gukora imyitozo muri shampiyona zikomeye i Burayi, ni mu gihe Bundesliga yasubitswe kugeza tariki ya 30 Mata.

Inama yahuje amakipe ya Premier League nta mwanzuro ufatika yagezeho ku kijyanye n'igihe imikino isigaye izakinirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .