Amavubi azakira Ingona za Lestho mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwasabye Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, bagashyigikira Ikipe y’Igihugu.
Bwongeyeho ko “kwinjira ni ubuntu ku bazicara mu myanya yishyuzwaga 1000 Frw na 2000 Frw.”
Abazagura amatike ni abazicara mu bindi byiciro, aho ibiciro byabaye 10.000 Frw, 15.000 Frw, 25.000 Frw, 50.000 Frw na 500.000 Frw.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje impinduka ku biciro byo kwinjira ku mukino w’Amavubi na Lesotho. pic.twitter.com/5i6KJ0okdz
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 24, 2025
Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abafana batabashije kwinjira ku mukino wa Nigeria mu cyumweru gishize kubera ko Stade Amahoro yuzuye hakiri kare.
U Rwanda ruzakina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rusubire mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda C dore ko Afurika y’Epfo ya mbere izisobanura na Bénin ya kabiri.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, ni we mukinnyi utazagaragara kuri uyu mukino kubera ko yujuje amakarita abiri y’umuhondo.
Umutoza Wungirije, Nshimiyimana Eric, yabwiye abanyamakuru ko bamaze iminsi bategura umusimbura wa Djihad kuri uyu mukino.
Igitambaro cya Kapiteni w’Amavubi kizambarwa na myugariro Manzi Thierry.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!