Imyambaro Amavubi azakinana muri CHAN 2020 yabaye igitaramo cya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mutarama 2021 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) muri Cameroun, ikomeje kuba igitaramo cya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’imyambaro yaserukanye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyagarutsweho cyane ni umwambaro wa Made in Rwanda utakishijwe imirimbo gakondo izwi nk’imigongo Amavubi yagiye muri Cameroun yambaye ku wa Gatatu.

Bidateye kabiri, Amavubi yongeye kugarukwaho na benshi nyuma yo gushyira hanze umwambaro izakinana muri CHAN yatangiye kubera muri Cameroun ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021.

Bitandukanye n’ibindi bihugu byinshi byitabiriye iri rushanwa, byagiye bigaragaza umwambaro mushya bizaserukana muri CHAN 2020, Amavubi yo azakinana umwambaro asanganywe wakozwe n’uruganda rwa Errea mu mwaka w’imikino w’imikino wa 2017-18.

Nubwo abenshi bagaragaje ko batiyumvisha uburyo Ikipe y’Igihugu ishobora kwambara umwambaro umaze imyaka ine uri ku isoko kandi hari indi mishya yasohotse nyuma, icyasembuye ibiganiro cyane ni ahanditse amazina y’abakinnyi mu mugongo, aho yanditsweho habanje gusibwa ijambo RWANDA.

Ku mwambaro uzambarwa n’umunyezamu Kwizera Olivier, izina rye rya mbere ryanditswe neza, ariko bigaragara ko ribanzirizwa n’inyuguti R ndetse rigasozwa n’indi nyuguti ya A.

Umunyamakuru Richard Kwizera uri mu bakurikiranwa cyane ku mbugankoranyambaga, yasangije iyi foto atebya, avuga ko umwambaro ushobora kuba ari uwe.

Ati “Iyi si jersey yanjye ra! R. Kwizera.”

Umunyamakuru w’imikino, Ngabo Robben, we yagaragaje ko iyi nyuguti ibanziriza izina rya Kwizera ari iyaririmbwe n’umuhanzi Riderman wavuze ko inyuguti ya R itangira amazina y’abantu batirara.

Ati “Umuhanzi witwa Rider Man yaririmbye ati’Inyuguti ya R itangira amazina y’abantu batirara’, none byabaye ngombwa ko iyo nyuguti yongerwa imbere y’amazina y’abakinnyi b’Amavubi ngo kwirara ntibizabarangweho muri CHAN 2020.”

Ufitumukiza yavuze ko mbere y’uko Amavubi agura imyambaro ya Made in Rwanda yajyanye muri Cameroun, yari gukoresha ihendutse, akibuka no kugira imyenda igezweho.

Ati “Ya myenda bagiye bifunzemo iyo bagabanya igiciro bagatwara Jersey zifatika? Mureke dutsindwe tuba twambaye nabi.”

Nduwayo Alain yanenze abakabaye bamenyera Ikipe y’Igihugu uko isohoka yambaye, agaragaza ko bakwiye kuyubaha kuko ihagarariye u Rwanda.

Ati “Ni gute mutinyuka? Iyi ni Ikipe y’Igihugu, ikwiye kubahwa.”

Uwitwa Arnaud Yunusu yagarutse kuri iyi myambaro y’Amavubi atebya, avuga ko impamvu ataguriwe igezweho ari uko asanzwe atitwara neza.

Ati “Hari ubwo umubyeyi yanga kugurira umwana we w’umuswa impuzankano nshya ati ‘Nubundi uzigane iyo yacitse …ntuteze kuba uwa mbere’”.

Ikipe y’Igihugu izatangira guhatanira igikombe cya CHAN 2020 ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 saa tatu z’ijoro, aho izisobanura na Uganda mu gihe uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uzahuza Maroc na Togo biri kumwe mu itsinda C.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .