00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itanu y’umutoza Mikel Arteta mu mboni z’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 December 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Imyaka itanu irashize Umunya-Espagne, Mikel Arteta agizwe umutoza wa Arsenal asimbuye Unai Emery wari umaze kwirukanwa.

Tariki ya 20 Ukuboza 2019, ni bwo Arteta yakoze amateka yo guhabwa gutoza ikipe yabereye kapiteni, avuye kungiriza Pep Guardiola muri Manchester City.

Mu ntangiriro, impungege zari zose ku bakunzi b’iyi kipe yigaruriye imitima y’abatari bake haba mu Rwanda no muri Afurika ndetse by’umwihariko mu Bwongereza aho ikomoka.

Uko iminsi yicumaga niko uyu mugabo yamaraga impugenge abafana ba Arsenal, yegukana Igikombe cya FA Cup mu 2020 ndetse na FA Community Shield.

Ibyo byiyongeraga ku byemezo bikomeye yafataga byo gutandukana n’abakinnyi bakomeye yabonaga bamugoye nka Pierre Emerick Aubameyang na Mesut Özil bari ibishyitsi muri iyi kipe.

Muri iyi myaka, Arteta yasubije Arsenal muri UEFA Champions League by’umwihariko mu myaka ibiri ishize, iyi kipe yaguye munsi y’urugo kuko yaburaga gato ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 20 ishize.

IGIHE yaganiriye n’abakunzi batandukanye ba Arsenal bayitangariza uko bakira umusaruro wa Arteta, mu gihe amaze atoza Arsenal.

Umwe mu bafana bakomeye b’iyi kipe, ni Perezida Paul Kagame ukunze kugaragaza imbamutima ze ndetse n’uko abona iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTv10 na Royal FM mu mezi umunani ashize, Perezida Kagame yagaragaje ko Arsenal ifite amahirwe yo kuzitwara neza muri iyi myaka by’umwihariko muri Premier League.

Yagize ati “Amahirwe arahari, ibyo umuntu atamenya ni Champions League, ariko na yo arahari. Urebye aho bageze n’ukuntu bahageze, n’ukuntu bakina muri English Premier League, hari amahirwe, aragaragara."

Umukunzi wa Arsenal witwa Serge avuga ko yishimira umusaruro Arteta amaze gutanga.

Ati “Buri kipe igira ibihe byayo natwe turi mu nzira muri make ndanyuzwe ibyo Arteta amaze gukora ndabimushimira. Nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi rero ni gake gake natwe igihe cyacu kizagera.”

Nsabimana Evariste nawe agaragaza ko Arteta yazamuye urwego rw’ikipe.

Ati “ Arteta ni umutoza mwiza, kuva yaza twabuze muri UEFA Champions League inshuro imwe, dusigaye duhora mu makipe ahatanira igikombe, ntacyo mushinja. Ikibura ni amahirwe n’igihe gusa kuko igikombe cyo tukiriho.”

Muri rusange, abakunzi ba Arsenal bagaragaza ko bishimiye aho ikipe yabo igeze cyane ko isigaye ihatanira Igikombe cya Shampiyona.

Nubwo bimeze bityo, ntibasiba kugaragaza impugenge kubera igenda ry’Umuyobozi wa Siporo, Edu Gaspard uri mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka Arsenal tubona uyu munsi.

Shampiyona y’u Bwongereza igeze ku munsi wa 16, Arsenal iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30, irushwa atandatu na Liverpool ya mbere.

Perezida Kagame ni umwe mu bagaragaza ko Arsenakl iri mu nzira zo kongera kwegukana Premier League
Mu myaka itanu amaze muri Arsenal, umutoza Arteta yegukanye igikombe cya FA Cup na Community Shield
Abafana ba Arsenal bagaragaje ko bafitiye icyizere umutoza Mikel Arteta
Arsenal yongeye kubura umutwe iri kumwe n'umwe n'umutoza Arteta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .