Imwe mu mikino ya shampiyona y’u Butaliyani yasubitswe kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yasubitse imwe mu mikino ya shampiyona y’u Butaliyani kuri iki Cyumweru, kubera icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu mujyi wa Milan.

Imwe mu mikino yasubitswe harimo uwagombaga guhuza Inter Milan na Sampdoria, uwo Atalanta yagombaga guhuramo na Sassuolo n’uwo Cagliari yagombaga gusuramo Verona.

Si imikino gusa kuko ibikorwa bihuza abantu benshi kimwe n’amashuri, byabaye bihagaritswe cyane cyane mu majyaruguru y’u Butaliyani.

Mu ibaruwa Minisitiri wa Siporo, Vincenzo Spadafora, yandikiye umuyobozi wa komite Olempiki y’u Butaliyani, Giovanni Malago, yavuze ko Guverinoma ikomeje gufata ingamba zose mu gukumira iki cyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje ati “Izo ngamba zirimo n’izireba siporo muri rusange hagamijwe kugabanya ingaruka no kwita ku buzima bw’abantu bahurira mu bikorwa binini n’amarushanwa.”

“Nshingiye ku ngamba zafashwe n’inama y’abaminisitiri kandi mu mpamvu zo kwirinda, ndagusaba gusubika ibikorwa bya siporo ku nzego zose byateganywaga mu duce twa Lombardy na Veneto kuri iki Cyumweru.”

Indi mikino yagombaga kuba mu mijyi ya Genoa, Turin na Rome kuri iki Cyumweru yo irakomeza nta kabuza.

Kugeza ubu umubare w’abantu bamaze kwandura iyi virusi itera umusonga mu mu Butaliyani ni abantu 79, barimo umwe mu bakinnyi utarabigize umwuga. Abantu babiri bo bamaze gupfa.

Indi mikino kandi muri Basketball, volleyball, rugby n’indi yasubitswe kuri iki cyumweru, kimwe n’ibindi bikorwa bisaga 40.

Muri rusange imibare igaragaza ko iyi virusi yatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, imaze kwanduza abantu 77.041 mu Bushinwa na 1.712 hanze yabwo.

Imaze kandi guhitana abantu 2.445 mu Bushinwa na 17 mu bindi bihugu. Kugeza ubu abantu 22.936 bo mu Bushinwa bamaze kuyikira basezererwa mu bitaro.

U Butaliyani bukomeje guhangana na Coronavirus yinjiye muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza