00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvururu zabujije ’Mangwende’ kubanza mu kibuga: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 September 2024 saa 12:02
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bakomeje gufasha amakipe yabo mu mikino ya Shampiyona zikiri mu ntangiriro, gusa umukino wa mbere Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yagombaga gukina abanje mu kibuga muri AEL Limassol, wahagaritswe kubera imvururu ku kibuga.

Impera z’icyumweru zari nziza ku Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko yabonye amanota atatu itsinze FC Livyi Bereh Kyiv igitego 1-0 mu mikino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona ya Ukraine. Ni umukino Bizimana yakinnye iminota yose mu kibuga hagati.

Mu mpera z’iki cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari yashyizwe mu bakinnyi AEL Limassol yo muri Cyprus igomba kubanza mu kibuga mu mukino wagombaga kuyihuza na Apollon Limassol.
Uyu mukinnyi wamaze guhabwa nimero 24 azajya akina yambaye, ntabwo we n’ikipe ye babashije gukina kuko umukino wasubitswe kubera imirwano n’imvururu zabereye hanze y’ikibuga bari gukiniraho.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry yakinnye na Simba SC yo muri Tanzania mu majonjora ya CAF Confederation Cup, ariko ntabwo yahiriwe kuko yanganyije atari ko yabyifuzaga.

Iyi kipe ishimangira ko yibwe n’umusifuzi wari kuri uyu mukino wari mu kibuga hagati, Umunya-Botswana Thabang Ketshabile, yamaze no kurega muri CAF nyuma yo kumatangaza nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Rwatubyaye Abdul nyuma yo kwerekeza mu ikipe nshya ya AP Brera Strumica avuye muri KF Shkupi, yakinnye umukino we wa mbere muri iyo kipe ubwo bahuraga na Besa batsinze ibitego 3-2 ndetse akinjira mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye.

Mutsinzi Ange yafatanyije na Zirə FK gutsinda Neftçi Baku PFK ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri One Knoxville ntabwo yashyizwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gustinda Lexington SC igitego 1-0.

Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick yanganyije na Skövde AIK ibitego 2-2 mu mukino uyu rutahizamu yijiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77, ariko Mukunzi we akaba yarabazwe imvune mu cyumweru gishize.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, yakinnye umukino we wa mbere wa Shampiyona ya Afurika y’Epfo muri Kaizer Chiefs, abanza mu kibuga ndetse anayifasha gutsinda Marumo Gallants FC ibitego 2-1.

Hakim Sahabo ugifite akabazo cy’imvune ntabwo ari kwitabazwa mu mikino yo muri iyi minsi ikipe ye ya Standard Liège iri gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Ibihe si byiza kuri Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, kuko imaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya harimo n’uwo mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu Munyarwanda ntabwo yabanje mu kibuga nk’uko bisanzwe, ahubwo yinjiye mu kibuga asimbuye ubwo bakinaga na Orange County FC, yabatsinze igitego 1-0.

FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yabonye amanota atatu
Rwatubyaye yahawe umwanya wo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .