00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvururu z’umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports zatumye bamwe bajyanwa mu bitaro (Amafoto & Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 May 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze ugeze ku munota wa 52, ni umwe mu yagaragayemo ibintu bidasanzwe bimenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Birasanzwe kubona umukino ushobora gusubikwa kubera impamvu zirmo nk’ibura ry’umuriro w’amashyanyarazi, imvura nyinshi ishobora gutuma umupira utagenda ariko ntibisanzwe ko umukino usubikwa kubera imvururu zishingiye ku kutishimira imisifurire.

Ibidasanzwe bibaho mu Rwanda, ni byo byabaye kuri uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru aho Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports.

Bugesera FC yagiye gukina uwo mukino wasaga no gupfa no gukira kuko iri mu makipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya kabiri mu gihe Rayon Sports yashakaga gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’uyu mwaka.

Byatumye ishyaka riba ryinshi ku mpande zombi kuko ndetse byanasabaga abasifuzi na komiseri w’umukino bitwararika, kandi bakarangwa n’ubushishozi ku byemezo bagiye gufata.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, yari yanagaragaje impungenge ku misifurire mbere y’umukino aho yari yasabye FERWAFA ko yashishoza mu mikino itatu isigaye, hagatangwa abasifuzi mpuzamahanga kuko ifite byinshi ivuze.

Ibyo ntibyahawe agaciro kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryandikiye Gikundiro riyisaba gutuza.

Uyu mukino wahawe kuyoborwa n’abasifuzi Ngaboyisonga Patrick, yungirijwe na Mugabo Eric na Ruhumuliza Justin, umusifuzi wa kane yari Ugirashebuja Ibrahim na ho Komiseri yari Munyemana Hudu.

Guhera ku monota wa gatatu, abafana ba Rayon Sports batangiye kugaragaza ko batishimiye ibyemezo by’abasifuzi kuko bagaragazaga ko bihengamiye kuri Bugesera FC.

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje kutishimira imisifurire ku rwego rwo hejuru nyuma y’uko Bugesera FC itsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Ssentongo Farouk kuko hari habanje kwirengagizwa ikosa ryakorewe umukinnyi wa Rayon Sports hagati mu kibuga.

Igice cya kabiri cy’igitangira, Rayon Sports yagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko Biramahire Abeddy akorerwa ikosa n’umukinnyi wa Bugesera FC, Umar Abba, mu rubuga rw’amahina, abasifuzi bamera nk’abatabibonye.

Abakinnyi ba Bugesera FC bahise bazamukana umupira bihuta ariko Ssentongo Farouk asa n’ukururwa na Ishimwe Fiston wa Rayon Sports ubwo yari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti.

Imvururu zose zashingiye aho kuko abafana bari buzuye kuri Stade bahise bahaguruka basakuza cyane, basaba ko abakinnyi ba Rayon Sports basohoka mu kibuga.

Ubwo umuzamu Ndikuriyo Patient yari mu izamu ategereje ko penaliti iterwa, Omar Gning wa Rayon Sports yahise amukurura amukura mu izamu, ariko nyuma y’iminota mike bahise bumvikana ko asubiramo penaliti igaterwa.

Penaliti ikimara kwinjizwa na Umar Abba, umukino wahise uhagarara, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaza kutishimira ibyo byemezo ari na ko abafana bari mu gice cya ruguru (hafi n’umuhanda) batangiye gutera amabuye mu kibuga.

Inzego z’umutekano zagerageje gukumira abafana zibabuza gutera mu kibuga ariko byasabye iminota irenga 15 na bwo ntibyajya ku murongo kuko nta muntu n’umwe wari utuje muri Stade.

Nyuma y’iminota 17, Abakinnyi ba Rayon Sports bayobowe na Kapiteni wabo, Muhire Kevin, bahise bava mu kibuga.

Nyuma y’ibiganiro abasifuzi bagiranye na komiseri w’umukino, uyu wa nyuma yemeje ko umukino usubikwa kubera impamvu z’umutekano muke washoboraga kubaho.

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wari ishiraniro hagati y'ikipe irwana no kutamanuka n'indi ishaka igikombe cya Shampiyona
Abakinnyi ba Rayon Sports bakunze kugaragaza kutishimira ibyemezo by'umusifuzi Ngaboyisonga Patrick
Abakinnyi ba Rayon Sports ntibashakaga ko umunyezamu wabo aguma mu izamu kuri penaliti ya Bugesera FC
Umunyezamu Ndikuriyo Patient atsindwa igitego cya kabiri cya Bugesera FC kuri penaliti
Umar Abba watsinze igitego cya kabiri cya Bugesera FC kuri penaliti, ni we uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda
Abafana bagararagaje kutanyurwa n'ibyemezo by'abasifuzi
Abashinzwe umutekano babuze abafana guteza akavuyo kuri stade
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yari kuri uyu mukino
Abafana bagize ikibazo mu byabereye kuri Stade ya Bugesera bahawe ubufasha
Bamwe bagize ibibazo bitandukanye biba ngombwa ko bitabwaho byihariye
Byari agahinda ku bafana bamwe nyuma yo gutsindwa
Abakorerabushake batabaye bihuse
Bamwe mu bafana bagize ibibazo bajyanywe kwa muganga
Abafana batahanye agahinda nyuma y'uko umukino wahagaze ku munota wa 52
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganira nyuma y'uko umukino wari uhagaritswe

Amafoto Kasiro Claude

Video: Rwibutso Jean d’Amour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .