Abakunzi b’ikipe y’Ingabo baraterwa impungenge no kuba iyi kipe yabo nta mukino ukomeye irabasha gutsinda muri shampiyona uyu mwaka. Mu mikino ine imaze gukina yose yarayinganyije. APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1,Kiyovu Sports 2-2 mu gihe Mukura na AS Kigali banganyije 0-0.
Iyi kipe kandi ntihagaze neza kuko imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda igitego. Si ubusatirizi bwayo gusa kuko no kugarira ari uko. Muri rusange kugera ku munsi wa 12 wa shampiyona APR FC imaze kwinjiza ibitego 15, yinjizwa ibitego 10, imikino itandatu ni yo yasoje itinjijwe igitego.
Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka ko APR FC yagera ku munsi wa 12 wa shampiyona itaricara ku mwanya wa mbere.
Ku rundi ruhande mukebawayo Rayon Sports zigomba kuzacakirana, iri mu makipe ahagaze neza kuko kugeza ubu iyoboye shampiyona n’amanota 28 ndetse ikaba yisangije agahigo ko gutsinda imikino itandatu yikurikiranya.
Ku mikino ine ikomeye iyi kipe imaze gukina na yo yatsinze ibiri AS Kigali na Police, inganya na Mukura, itsindwa na Kiyovu Sports.
Rayon sports kandi iza ku mwanya wa kane mu makipe amaze gutsinda ibitego byinshi (18), ikaza ku mwanya wa kabiri mu amaze kwinjizwa ibitego bike (9), mu gihe uretse AS Kigali ariyo imaze imikino myinshi (7) itinjizwa igitego.
Nubwo bimeze bityo, Rayon Sports ifite akazi ko kuzigaranzura APR FC kuko imyaka ibaye itatu itazi gutsinda umukeba uko bisa kuko iheruka kuyitsinda muri Mata 2019.
Mbere y’uko uyu mukino uhatse indi yose mu Rwanda uba, amakipe yombi araba ari mu karere ka Rubavu bakina ku munsi wa 13 wa shampiyona.
Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 Rayon Sports izakina na Etincelles, mu gihe APR FC izakina na Rutsiro FC kuwa mbere tariki 12 Ukuboza 2022, imikino yose iri saa 15:00.
Kugeza ku munsi wa 12 wa shampiyona Rayon Sports iracyayoboye n’amanota 28, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.
Imikino yose y’umunsi wa 13 wa shampiyona
Kuwa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022
Kiyovu Sports vs Police Fc saa 15:00
Marine FC vs Gorilla Fc saa 15:00
Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022
Etincelles vs Rayon Sports saa 15:00
AS kigali vs Espoir saa 15:00
Musanze Fc vs Gasogi United saa 15:00
Sunrise vs Rwamagana City saa 15:00
Mukura vs Bugesera Fc saa 15:00
Kuwa mbere 12 Ukuboza 2022
Rutsiro Fc Vs APR Fc saa 15:00



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!