Impinduka zasize Mashami Vincent azasubukura imirimo Amavubi yakirwa na Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, wagiriwe icyizere cyo gukomeza kuba umutoza mukuru, azasubukura imirimo ye ubwo Amavubi azaba yakiriwe na Cap-Vert mu mukino w’Umunsi wa Gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Minisiteri ya Siporo yamaze kwemeza ko Mashami Vincent ari we uzakomeza gutoza ikipe y’Igihugu nubwo atageze ku byo yari yasabwe ubwo yahabwaga Amavubi mu gihe cy’amezi atatu mu mpera z’umwaka ushize.

Impinduka zatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ku buryo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi cya 2022 izakinwa, zasize imikino ibiri ya mbere Mashami azayihuramo na Cap-Vert muri Werurwe uyu mwaka.

Cap-Vert iri kumwe n’u Rwanda mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu ntangiriro za 2021.

Imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’iri rushanwa yatangiye mu Ugushyingo 2019, yagombaga kuzakomeza muri Kanama 2020 mu gihe muri Werurwe hari kuzaba imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Kuri uyu wa Gatatu, CAF yatangaje ko muri Werurwe, hagati ya tariki ya 23 na 31, ahari gukinwa umunsi wa mbere mu rugendo rugana muri Qatar, hazakinwa umunsi wa gatatu n’uwa kane mu matsinda yo gushaka itike igana muri Cameroun mu 2021. U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Cap-Vert mbere yo kwakira umukino wo kwishyura.

Umunsi wa gatanu w’aya matsinda, u Rwanda ruzakiramo Mozambique, uzakinwa hagati ya tariki ya 1 n’iya 9 Kamena 2020, uwa gatandatu ari na wo wa nyuma, u Rwanda ruzakirwamo na Cameroun, ukinwe hagati ya tariki ya 31 Kanama n’iya 8 Nzeri 2020.

Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ibiri, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F riyobowe na Mozambique n’amanota ane, ni nyuma yo gutsindwa n’iki gihugu ibitego 2-0, rugasubirwa na Cameroun igitego 1-0.

Imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 byemejwe ko izatangira hagati ya tariki ya 5 n’iya 13 Ukwakira 2020 mu gihe umunsi wa kabiri uzakinwa mu kwezi kuzakuriraho.

Tombola y’uburyo amakipe azaba agabanyije mu matsinda izaba ku wa Kabiri utaha, tariki ya 21 Mutarama 2020, aho u Rwanda ruri mu makipe 40 azayitabira nyuma yo gusezerera Seychelles ku bitego 10 mu ijonjora ribanza.

CAF yemeje impinduka mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 n'Igikombe cy'Isi cya 2022- u Rwanda ruzahura na Cap-Vert mu mikino ibiri izaba muri Werurwe uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza