Ku nshuro ya mbere, uyu mwaka amakipe azakina imikino y’amajonjora y’ibanze mu marushanwa nyafurika azaba ahabwa amafaranga , aho mu bisanzwe amakipe yatangiraga gukora ku mafaranga ya CAF ubwo yabaga ageze mu matsinda.
Iki cyemezo cyazanywe na Perezida wa CAF, Dr. Motsepe Patrice, mu rwego rwo kuzamurira urwego aya marushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup bityo amakipe abe yakemura ibibazo yakundaga guhura na byo bijyanye n’amatike yo kujya gukina imikino yayo.
Amakipe azahagarira u Rwanda muri iyi mikino na yo akazahabwa buri imwe aya mafaranga angana na Miliyoni 65 RWF. APR FC izakina CAF Champions League izahura na Azam FC yo muri Tanzania mu mikino iteganyijwe tariki ya 18 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri mu cyumweru kimwe.
Ikipe izasezerera indi, izahura n’izava hagati ya JKU FC yo mu Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri, yasezereye APR FC mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-1.
Police FC na yo izahura na CS Constantine yabaye iya gatatu muri Shampiyona ya Algerie mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki 17 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri hagati ya uzakinwa tariki 25 Kanama 2024.
CAF imaze imaze iminsi yongera amafaranga ishyira mu mikino ihuza amakipe muri Afurika aho ubu utwaye Champions League ahabwa Miliyoni 4$ mu gihe utwaye CAF Confederation Cup atwara Miliyoni 2$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!