Impinduka muri APR FC: Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC, hanakorwa izindi mpinduka mu buyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Muri Kanama 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC, asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli.

Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje aya makuru dore ko impinduka mu buyobozi bw’iyi kipe zitangazwa n’inzego nkuru z’Ingabo z’Igihugu (RDF).

Maj Gen Mubaraka Muganga yari amaze imyaka 15 ari mu buyobozi bwa APR FC ndetse ni we wakundaga kugaragara mu bikorwa byinshi by’iyi kipe.

Lt Gen Jacques Musemakweli yasimbuye, yabaye Perezida wa APR FC guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa.

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021.

Abandi bayobozi bashya bashyizweho barimo Brig Gen Firmin Bayingana wagizwe Umuyobozi wungirije muri APR FC; Umunyamabanga Mukuru yagizwe Masabo Michel mu gihe umubitsi ari Lt Col Emmanuel Rutebuka.

Masabo Michel wagizwe Umunyamabanga, yasimbuye Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre umaze amezi ane mu butumwa bw’akazi, ariko uyu mwanya ukaba wari warasigaweho na Mupenzi Eto ushinzwe Igura n’Igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe.

Undi mwanya wahinduriwe umuyobozi ni uw’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe (Team Manager) ariko izina rye rizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umwanya wa Team Manager wari wahawe Capt Kavuna Elias muri Kanama 2019. Amakuru IGIHE yamenye ni uko Kabanda Tony usanzwe ashinzwe itangazamakuru, ari we wawukoragamo muri iyi minsi.

Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga (hagati) ari kumwe na Masabo Michel (ibumoso) wagizwe Umunyamabanga Mukuru na Brig Gen Firmin Bayingana (iburyo) wagizwe Visi Perezida
Maj Gen Mubaraka Muganga (ibumoso) yagizwe Umuyobozi wa APR FC asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .