U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2020.
Byari biteganyijwe ko iyi mikino izahuza amakipe y’ibihugu birindwi bihuriye muri CECAFA izabera mu Mijyi ya Huye na Rubavu.
Kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yatangaje ko habayeho impinduka ndetse imikino yose izabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Maroc mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo, iri mu itsinda B hamwe na Djibouti na Tanzania mu gihe itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia, Kenya na Sudani y’Epfo.
Uganda, Kenya, Djibouti na Tanzania ni byo bihugu byamaze kugera mu Rwanda mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo irushanwa ritangire.
Biteganyijwe ko ku wa Kane ari bwo hazamenyekana ingengabihe y’iri rushanwa mu matsinda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!