00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano yabuze gikurikirana? Umutoza wa Ishimwe Prince washimwe na David Luiz asanga amaze kurenga urwego rwe (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 January 2022 saa 11:23
Yasuwe :

Ubwo uwahoze ari myugariro wa Arsenal, David Luiz, yari mu Rwanda mu 2019, yashimye impano ya Ishimwe Alonso Prince wanobagije umupira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Nyuma y’imyaka ibiri, uyu mwana aracyakinira mu gace k’iwabo ndetse umutoza we avuga ko yamaze kurenga urwego rwe.

Iyo uganiriye n’uyu mwana kuri ubu uri gusatira mu myaka 14, wumva akunze umupira w’amaguru ndetse inzozi ze ni ukuba nka bamwe mu bakinnyi b’ibihangange by’umwihariko Ronaldo Luís Nazario de Lima akunda kureba ku mashusho.

Ubwo IGIHE yasuraga uyu mwana mu gace k’iwabo, i Nyarunazi mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera, yasanze ari gukina na bagenzi be kibuga cy’itaka.

Ishimwe yavuze ko umwambaro yahawe na David Luiz awufata nk’urwibutso, asaba abashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru kuzirikana abana nka we bakajya babona ibikoresho bitandukanye bibafasha kuzamura urwego rwabo.

Ati “Impano Luiz yampaye nyifata neza kuko ni urwibutso. Nasaba abateza imbere umupira ko natwe bajya batwibuka tukabona ibyo bikoresho kuko ino aha ntitujya tubibona cyane.”

Ibyo Ishimwe avuga ntibitandukanye n’ibya Niyifasha Patrick kuri ubu uri kuzuza imyaka 18 kandi akaba amaze imyaka itandatu akinira muri iyi kipe y’abakiri bato.

Niyifasha yasabye ko abana bafite impano bajya bakurikiranwa, bakazamurwa mu bindi byiciro kuko guhora bakinira ku bibuga bibi bitatuma impano zabo zigaragara.

Ati “Icyo nasaba ni uko bajya bafata abafana dufite impano bakatuzamura, bakatuvana nk’ahantu nk’aha bakareba aho batugeza.”

Rugema Jean Paul atoza aba bana mu Ikipe ya Cobra FC kuva mu 2013. Yabwiye IGIHE ko ubushobozi buke bafite ari ubutangwa n’ababyeyi b’abafana, asaba inzego zitandukanye gukurikirana abanyempano nka Ishimwe Prince.

Ati “Duhera ku bana bafite imyaka irindwi kugera kuri 14. Icyo nasaba FERWAFA, Minisiteri [ya Siporo] n’Umukuru w’Igihugu kuko akunda umupira turabizi, abana bafite impano turabafite, ariko ndasaba ko hashyirwaho ishuri ry’icyitegererezo abo bana bakomerezamo. Kugira ngo umwana agire imyaka 16, 17 cyangwa 18 akiri hano ntacyo biba bigifashije.”

“Dufashe urugero nk’uriya mwana Prince, niba umwana wo mu cyaro ashobora gukora ibintu nka biriya, akabasha gukina umupira ungana kuriya, njye nkeka ko ari impano kandi na yo irafashwa.”

Yakomeje avuga ko nubwo baba bafite amakipe nk’aya y’abana asaba ibikoresho bitandukanye ariko nta bundi bufasha babona.

Ati “Kugeza ubu nta bufasha FERWAFA iraduha, baratubwira ngo mwigire nituzajya tubona ibikoresho tuzajya tubatekerezaho. Nta kintu baraduha.”

Abana 30 ni bo bakinira mu ikipe ya ‘Cobra FC’ ikorera imyitozo ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama.

Ishimwe Prince Alonso ni umwe bana bafite impano yihariye mu guconga ruhago
Ishimwe w'imyaka 14, yashimwe na David Luiz ubwo yari mu Rwanda mu 2019
Bamwe mu bana bakinira muri 'Cobra FC' i Nyarunazi mu Murenge wa Ntarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .