00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu y’isubikwa ry’inama rukokoma yari yatumijwe muri APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 12:41
Yasuwe :

Tariki ya 15 Ugushyingo 2022, hari hateganyijwe inama ikomeye y’ubuyobozi bukuru bwa APR FC yiga ku bibazo by’ingutu muri APR FC, bishingiye no ku bihano byahawe umutoza Adil Erradi Mohammed.

Uyu Munya-Maroc utoza APR FC kuva mu 2019 yahagaritswe ukwezi kubera amakosa ashinjwa ajyanye no guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo.

Ibihano Adil yahawe byarangiye ku wa 14 Ugushyingo ariko na mbere y’iyo tariki yari amaze igihe yaragiye iwabo muri Maroc avuga ko yahanwe binyuranye n’amategeko.

Impamvu iki kibazo gikomeye ni uko mu gihe impande zombi zakwitabaza inzira y’amategeko, APR FC iramutse itsinzwe yacibwa miliyoni 570 Frw.

Indi ni uko guhagarikwa kwe kwabayeho nyuma y’amezi atatu gusa ahawe amasezerano, icyemezo cyafashwe bitavugwaho rumwe kuko hari abataramushakaga no mu buyobozi bukuru bw’ikipe.

Nyuma y’ibi bibazo byose ni bwo ubuyobozi bukuru bw’ikipe bwahisemo kwicarana n’abavugwa muri ibi bibazo kugira ngo bifatirwe umwanzuro ukwiye. Iyo nama yagombaga kugaragaramo abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe n’abakozi bayo mu nzego zitandukanye mu nama y’igitaraganya

Iyi nama ntiyabaye kuko bamwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe batabashije kuboneka kubera indi mirimo y’igihugu barimo.

Inkuru IGIHE yanditse ku wa 14 Ugushyingo 2022, ivuga ko ibyari ku murongo w’ibyigwa muri iyo nama harimo kuganira kuri raporo y’itsinda ry’abantu batanu ryashyizweho ngo rikore iperereza ku bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Iri tsinda ryagombaga gushyikiriza raporo akanama k’abantu 15 bagombaga gusasa inzobe ku murongo mugari wo gushakira hamwe burundu ibisubizo by’ibibazo bimaze iminsi bivugwa ndetse na ba nyirabayazana babyo.

Ni intambwe yari igamije guha ijambo buri wese ariko no gukemura burundu ibibazo bivugwa mu buryo bwa burundu.

Abagombaga kuganirwaho ni Umutoza Mohammed Adil Erradi wataye ikipe akiri mu bihano; Kapiteni Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bwagombaga gusobanura ishingiro ry’ibihano byatanzwe.

Nubwo inama nkuru yari iteganyijwe itabaye, ku wa Kabiri abantu batanu batanu bahuye n’abagize Akanama gashinzwe ikinyabupfura muri APR FC, basuzuma raporo yakozwe. Iyi ni yo izashyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa APR FC ari na bwo buzayifataho umwanzuro.

Kuri uwo munsi kandi habaye inama y’abayobozi b’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu bahuriye mu Itsinda ryitwa Inkoramutima. Bigiye hamwe uburyo bukwiye gukoreshwa mu bukangurambaga bwo kugarura abafana ku kibuga cyane muri iyi minsi basa n’aho badohotse ku gushyigikira ikipe yabo.

  Inzira yakoreshejwe hakusanywa amakuru yashyizwe muri raporo

Itsinda ry’abantu batanu ridafite aho ribogamiye ryashyizweho n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC ni ryo ryakusanyije amakuru agomba gushingirwaho mu gushaka umuti w’ibibazo bivugwa muri iyi Kipe y’Ingabo.

Mu gukusanya amakuru, abarigize bagendaga babaza umuntu umwe ku wundi mu bagiye bavugwa mu bibazo bimaze iminsi.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko muri iryo kusanyamakuru, abakinnyi batandatu barimo Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, Kapiteni Manishimwe Djabel, Myugariro Omborenga Fitina n’abandi begerewe. Aba biyongeraho Mupenzi Eto’o nk’uwari hafi y’umutoza mu gihe uyu we ataganirijwe kuko iperereza ryakozwe yarasubiye iwabo.

Nyuma y’isubikwa ry’inama yari itegerejwe muri iki cyumweru, andi matariki yimuriweho ntaratangazwa.

Inama yagombaga guhuza abayobozi bakuru muri APR FC yasubitswe kubera bamwe batabonetse. Iyi foto yerekana Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, aganiriza abakinnyi ba APR FC ubwo bari mu mwiherero i Shyorongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .