00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Shampiyona y’u Rwanda yarutishijwe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 October 2024 saa 12:57
Yasuwe :

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kumara iminsi 52 itaba kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu marushanwa arimo amajonjora ya CHAN 2024 na CAN 2025.

Ikipe y’Igihugu iri kubarizwa i Abidjan muri Côte d’Ivoire, imaze iminsi 10 mu mwiherero wo kwitegura Imikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Bénin ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira mu gihe umukino uzakurikiraho uzabera muri Stade Amahoro ku wa 15 Ukwakira 2024.

Kubera iyi myiteguro y’Ikipe y’Igihugu yatangiye ku wa 30 Nzeri, Shampiyona iheruka gukinwa uwo munsi ubwo Police FC na Vision FC zasubiragamo umukino zanganyijemo ubusa ku busa nyuma yo gusubikwa n’imvura.

Shampiyona igiye kumara iminsi 52 idakinwa kubera Amavubi

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko imikino y’Umunsi wa Gatandatu yasubitswe.

Ibyo bivuze ko iyi Shampiyona izasubukurwa hakinwa Umunsi wayo wa Cyenda tariki ya 22-24 Ugushyingo 2024 kuko Umunsi wa Karindwi n’uwa Munani, na yo ihurirana n’imikino y’Ikipe y’Igihugu mu majonjora ya CHAN 2024 na CAN 2025.

Impamvu y’iri subikwa ry’imikino ni uko Amavubi agizwe n’abakina imbere mu gihugu, nyuma y’umukino wa Bénin ku wa 15 Ukwakira, azatangira kwitegura Djibouti mu mikino ibiri iteganyijwe tariki ya 25-27 Ukwakira na tariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Kuba umukino wa mbere uzakirwa na Djibouti, kandi iki gihugu kikaba kimaze iminsi cyakirira imikino yacyo muri Maroc, aho indege zigera zinyuze i Burayi cyangwa muri Asia, biri mu byatumye Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wari uteganyijwe tariki ya 19-23 Ukwakira usubikwa.

Byiyongeraho ko tariki ya 1-3 Ugushyingo hari gukinwa Umunsi wa Karindwi, ari bwo hazakinwa umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Djibouti mu gihe mu byumweru bibiri bizakurikiraho hari imikino y’Ikipe y’Igihugu nkuru izahura na Nigeria na Libya mu gushaka itike ya CAN 2025.

Hari abibaza impamvu Shampiyona ishobora kumara igihe kingana gutyo idakinwa kubera Amavubi kandi mu bindi bihugu imikino ikomeza, nyamara bizakinira ku matariki amwe n’u Rwanda.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Umutoza Frank Spittler yasabye ko yajya ahabwa abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu iminsi 12 mbere yo gukina umukino.

Ubusanzwe, Spittler yajyaga abahabwa iminsi 10 mbere y’umukino, ariko ngo yasanze urwego bakura mu makipe mu bijyanye n’imbaraga ruri hasi ku buryo asa n’utangirira kuri zero.

Abakinnyi bo mu Rwanda bakunze gukina umukino umwe mu cyumweru ndetse bamwe muri bo ntibakunda imyitozo ku buryo hari n’abayisiba uko biboneye mu makipe yabo.

Uyu mutoza w’Umudage yakunze kugaragaza ko ku mukino wa mbere aheraho abakinnyi bavuye mu makipe yabo, adakunze kubona umusaruro mwiza nk’uko bigenda ku mukino akurikizaho.

U Rwanda rwanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, na Botswana ubusa ku busa, rutsindwa na Bénin igitego 1-0 ndetse runganya na Libya igitego 1-1 mu mikino Spittler yarutojemo akimara kubona abakinnyi kuva mu Ugushyingo.

Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0, Madagascar ibitego 2-0, Lesotho igitego 1-0, ikanganya na Nigeria ubusa ku busa mu mikino yakinaga ku nshuro ya kabiri kuva mu Ugushyingo kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Si ubwa mbere Shampiyona y’u Rwanda igiye kumara iminsi myinshi idakinwa kuko hagati ya tariki ya tariki ya 7 Ugushyingo 2015 n’iya 12 Gashyantare 2016, na bwo yahagaze kubera imikino mpuzamahanga irimo na CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, ishobora guhagarara mu byumweru bibiri bya nyuma by’Ukuboza kubera ijonjora rya kabiri rya CHAN 2024 ndetse n’iminsi mike ya Mutarama ishyira ukwezi kose kwa Gashyantare kuzabamo iri rushanwa mu gihe u Rwanda rwaba rubonye itike.

Shampiyona y'u Rwanda igiye kumara iminsi idakinwa kubera imikino y'Ikipe y'Igihugu
Umutoza Frank Spittler Torsten yasabye ko yajya ahabwa abakinnyi 12 mbere y'umukino azajya aheraho
Amavubi afite imikino y'amajonjora ya CAN 2025 na CHAN 2024 mu Ukwakira, Ugushyingo n'Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .