Impamvu Lionel Messi ashobora kuva muri FC Barcelone

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, ashobora kuyivamo mu mpeshyi ya 2021 ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Nk’uko byatangajwe na Radio Cadena Ser yo muri Espagne, Lionel Messi yahagaritse ibiganiro byo kongera amasezerano yari amazemo iminsi n’ubuyobozi bwa FC Barcelone kuko arambiwe kumva amakuru avuga ko ari we zingiro ry’ibibazo ifite uyu munsi.

Iyo radiyo yavuze ko Messi arambiwe kumva bamwe bavuga ko ari we umenya uko ikipe ibaho, arambiwe abantu bavuga ko ari we wemeza umutoza uhabwa akazi n’uwirukanwa, arambiwe kumva ko abavuga ko ari we usaba abakinnyi bagurwa n’abagomba gukina ndetse ntiyishimiye amakosa yakozwe n’ubuyobozi ku isoko ry’igura ry’abakinnyi.

Cadena Ser yatangaje ko uyu mukinnyi yabwiye ubuyobozi bwa FC Barcelone ko azagenda ku mpera z’umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Ni iki cyihishe inyuma yo kutishima kwa Lionel Messi?

Hari amakuru yavugaga ko Messi yaba ari we wifuje ko Umufaransa Antoine Griezmann yasinyishwa, ariko ubu akaba atakimushaka mu ikipe, gusa sibyo.

Bo ubwabo, Griezmann ari kumwe na Lionel Messi na Luis Suárez, bagiye gusangira bari kumwe n’abafasha babo, bigaragaza ko bafitanye umubano mwiza nubwo Griezmann atarisanga muri iyi kipe, ariko aba bagenzi be bagerageza kumufasha.

Ku bijyanye n’abatoza, bivugwa ko Lionel Messi ari we wirukanishije umutoza Tata Martino ndetse akaba ari we wasabye ko umutoza uriho ubu, Quique Sétien, ahabwa akazi kuko yakunze imikinire ye. Nabyo bivugwa ko atari byo.

Nk’umukinnyi uhembwa neza mu ikipe kandi ukomeye, amakuru nk’aya akunze kuvugwa akenshi hagendewe ko imwe mu myanzuro ifatwa mu ikipe aba ari mu bagishwa inama.

Gusa muri FC Barcelone hari ibibazo bigoranye kubibonera ibisubizo. Perezida w’iyi kipe, Josep Maria Bartomeu yatanze amasezerano yananiwe gusohoza.

Ati “Tuzagerageza kugarura Neymar. Tuzirukana Ernesto Valverde kugira ngo tuzane Xavi”, nabyo yarabivuze, ariko iyi kipe n’uyu wahoze ari kapiteni wayo bumvikanye ko ataza mu kazi ako kanya.

Kuva ubwo yaherukaga kongera amasezerano mu 2017, Messi afitemo ingingo imwemerera kugenda ku mpera y’umwaka w’imikino.

Yifuza ko ikipe yahangana, by’akarusho ku rwego rw’u Burayi. Naramuka azanye gukeka ku hazaza he, birasaba ko buri wese agerageza gushaka igisubizo, ikipe ikaba yajya ku isoko ikagura abakinnyi beza.

Ibiganiro byo kongera amasezerano byari bimaze iminsi bigenda neza, ariko umusaruro utari mwiza mu kibuga watumye uyu Munya-Argentine ahinduka ndetse atera icyizere umutoza Sétien.

Byose byatangiye ubwo FC Barcelone yanganyaga na Celta Vigo ibitego 2-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, byatumye hazamo imibare myinshi mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Habayeho guterana amagambo hagati y’umutoza n’abakinnyi, ababwira ko atazihanganira ko bikomeza gutyo, ahubwo bashobora kumubura.

Muri iki cyumweru, Sétien yagiranye inama n’abakapiteni ba FC Barcelone hamwe na Bartomeu kugira ngo bongere guhuriza hamwe.

Si ubwa mbere bivuzwe ko Lionel Messi ashobora kuva muri FC Barcelone kuko Inter Milan yashatse kumugura miliyoni 150€ mu 2008 bikananirana mu gihe ubwo yakatirwaga amezi 21 y’igifungo kubera kunyereza imisoro mu 2016 nabwo yari yatangiye gutekereza uburyo yava muri Espagne, ariko bigakemurwa.

Bivugwa ko Lionel Messi arambiwe uburyo bamwe mu bafata muri FC Barcelone ku buryo yabwiye ubuyobozi bwayo ko azagenda amasezerano ye narangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .