00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Intare FC yasabiye Rayon Sports guterwa mpaga mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 11 Werurwe 2023 saa 03:49
Yasuwe :

Intare FC yasabye Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, gutera mpaga Rayon Sports nyuma y’uko igarutse mu Gikombe cy’Amahoro nyamara iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri itaramenyeshejwe iby’izi mpinduka.

Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yagombaga kwakiramo Intare FC tariki 8 Werurwe 2023 kuri Stade ya Bugesera wimuwe habura amasaha abiri n’igice gusa ngo ukinwe.

FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe kubera ko iri shyirahamwe mu bugenzuzi ryakoze ryasanze iyo uza gukinwa saa Sita nk’uko byari kuri gahunda wari kubangamira uwari gukurikiraho wa APR FC yakiriye ndetse ikanatsinda Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya Kabiri igitego 1-0.

Iyo amakipe yombi aza kunganya hakongerwaho iminota 30 na penaliti byari gusunika umukino wa kabiri kandi Stade ya Bugesera nta matara ifite.

Indi mpamvu ni uko urwambariro rwa Stade ya Bugesera rugizwe n’ibyumba bibiri gusa, ngo iyo ruza gukoreshwa na Rayon Sports na Intare FC zari kubangamira amakipe yari gukina umukino wa kabiri.

Nyuma y’iyimurwa ry’uyu mukino, FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uzakinwa tariki 10 Werurwe nk’uko byari bikubiye mu ibaruwa yayoherereje.

Nyuma gato Rayon Sports yatumije ikubagahu ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy’Amahoro kubera ibyo yose akajagari kari mu mitegurire.

Nubwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko yikuye mu Gikombe cy’Amahoro 2023, iri shyirahamwe ntiryigeze ribimenyesha Intare FC nk’Ikipe yari ifitanye umukino na Murera. Na yo yabisomaga ku mbuga nkoranyambaga, ikabyumva mu bitangazamakuru.

Intare FC yakomeje kwitegura umukino wo ku wa 10 Werurwe nk’uko yabimenyeshejwe.

Kuri uyu munsi ni bwo FERWAFA yandikiye Intare FC yiteguraga gukina umukino wo kwishyura, iyimenyesha ko Rayon Sports yasubiye mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ko umukino wari uteganyijwe wimuriwe ikindi gihe izamenyeshwa bidatinze.

IGIHE yamenye ko Intare FC yasubije FERWAFA iyimenyesha ko kuva yayandikira ibaruwa yimura umukino ku wa 8 Werurwe ugashyirwa tariki 10 Werurwe, nta yindi yigeze yakira ivuguruza ibyo.

Igira iti “Ibyo kuba Rayon Sports yaragarutse mu Gikombe cy’Amahoro turagira ngo tubamenyesho ko tutari tuzi ko yarivuyemo.’’

Intare FC yisunze amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA ndetse n’ay’Igikombe cy’Amahoro yasabye ko Rayon Sports isezererwa muri iri rushanwa ritanga ikipe isohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ikomeza imenyesha FERWAFA kwemeza ko Rayon Sports yananiwe gutanga ikibuga yari kuyakiriraho mu gihe cyagenwe nk’uko yabisabwe.

Mu ibaruwa ya Intare isaba “Kwemeza ko Rayon Sports itewe mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023.’’

Intare FC yagaragaje ko ikwiye gukomeza muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yawutsinze ku bitego 2-1.

Ikipe izakomeza muri 1/4 izahura na Police FC yasezereye Sunrise FC mu mikino ya 1/8.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .