Haruna Niyonzima ntiyagaragaye ku mukino Gikundiro yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ku wa Gatanu ndetse na nyuma yaho ntiyongeye kwitozanya n’abandi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo guhagarika akazi muri Rayon Sports kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye.
Uwavuganye na IGIHE, yavuze ko Haruna Niyonzima yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga agombwa, ariko nyuma yo kutabyuhiriza na we ahitamo guhagarika imyitozo.
Si we gusa utari kwitoza kuko n’Umurundi Aruna Madjaliwa na we atagaragaye ku mukino uheruka, na we bikavugwa ko bifite aho bihuriye n’amafaranga asaba.
Hari kandi na Aziz Bassane Koulagna na we wahagaritse kwitoza nyuma y’umukino w’Amagaju FC.
IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ntibwagira icyo bubivugaho.
Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 inganya na Marines FC ubusa ku busa, mbere yo gutakaza amanota abiri ku mukino wakurikiye w’Amagaju FC.
Mu gihe umukino yari kwakiramo APR FC utazaba ku wa 14 Nzeri kubera ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu uzaba iri mu marushanwa Nyafurika, Gikundiro izasubira mu kibuga yakirwa na Gasogi United ku wa 21 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!