Mu gihe habura iminsi itandatu ngo umukino ube, ntabwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche aratangaza abakinnyi azifashisha.
Icyakora benshi mu bazava hanze y’igihugu bo baramenyekanye kuko haba haratanzwe ubutumire mu makipe yabo.
Bamwe mu bakina hanze bivugwa ko bari ku rutonde rw’umutoza Adel Amrouche, barimo abanyezamu batatu aribo Ntwari Fiacre, Buhake Clement, Maxime Wessens.
Ba myugariro ni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Phanuel Kavita. Abo hagati ni Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Hakim Sahabo, Rafael York, Samuel Guelette na Manishimwe Djabel.
Abataha izamu ni Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet na Kwizera Jojea.
U Rwanda rutegerejweho kongera kwihagararaho imbere ya Nigeria kuko mu mukino ubanza, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria ifite atatu ndetse na Zimbabwe ifite abiri.
Mu minota 21, kurikira ikiganiro umenye byinshi ku itinda guhamagarwa ku Ikipe y’Igihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!