Imodoka ya Rayon Sports yongeye gupfira nzira, abakinnyi biyambaza iy’abafana

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 Mata 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’ikipe ya Rayon Sports ku mugroba wo kuri iki Cyumweru yapfiriye i Musambira mu Karere ka Kamonyi ubwo yari itwaye abakinnyi batashye i Kigali nyuma yo gutsindira AS Muhanga kuri Stade Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona.

Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari bayirimo ni uko yageze i Musambira ikazima gukomeza urugendo bikanga, umushoferi akayiparika iruhande rw’umuhanda.

Abakinnyi ndetse n’abatoza bari bayirimo babonye ubundi bufasha bw’imodoka zari zitwaye abafana maze bakomeza urugendo rugana i Kigali.

Mu mpera za Werurwe, iyi modoka yamaze iminsi itatu yaraheze mu Karere ka Nyanza nabwo yapfiriye ku muhanda ubwo ubuyobozi bw’ikipe bwari bugiye kuyimurikira abakunzi bo mu Majyepfo.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ihavanwa ikagezwa i Kigali iri gukururwa kuko abakanishi bari bagerageje kuyikora ariko bikanga.

Abapolisi bayitegereza mu gihe yari isatiriye umugezi wa Nyabarongo

Ubwo yasubizwaga mu muhanda ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Mata 2019, iyi modoka yo mu bwoko bwa bwa Foton AUV, yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Skol mu Nzove maze abafana barebaga imyitozo birukanka bajya kuyisanganiza amashyi n’impundu ndetse n’imbyino zitandukanye bagira bati ‘Iragarutse indege yacu’.

Yabaye ikigera Mu Nzove maze abafana barebaga imyitozo birukanka bajya kuyisanganira

Iyi modoka yo mu bwoko bwa bwa Foton AUV ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga ikaba yarakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Iyi modoka itwara abantu 52, Rayon Sports yayiguze nyuma y’aho yari imaze igihe ikoreshwa n’izindi sosiyete zitwara abantu mu muhanda.

Kuri iki Cyumweru, abakinnyi bari bayigiyemo bagiye gukina na Muhanga FC

Inkuru bifitanye isano: Imodoka ya Rayon Sports yagaruwe i Kigali ikururwa nyuma y’iminsi itatu yaraheze i Nyanza (Amafoto)

Amafoto: Julius Ntare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza