00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka irahagera vuba n’ikibuga cy’i Nyagisenyi kiri hafi: Perezida wa Amagaju FC twaganiriye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 January 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Perezida wa Amagaju FC, Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko Gashyantare izasozwa, ikibuga cy’i Nyagisenyi cyatangye gushyirwamo ‘tapis’, mu gihe imodoka y’iyo kipe na yo ngo izaba yageze mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Uyu muyobozi yabitangarije IGIHE, nyuma y’umukino Amagaju FC yatsinzemo APR FC igitego 1-0 mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona.

Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, havuzwe amakuru yivugururwa ry’ikibuga cy’i Nyagisenyi kigomba gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano (tapis).

Abajijwe aho uyu mushinga ugeze, Nshimiyumuremyi uyobora Amagaju FC yavuze ko uzatangira mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe 2025.

Ati “Kubaka ikibuga byatitindijwe n’ibijyanye no gutanga isoko, gusa Akarere ka Nyamagabe katubwiye ko muri Gashyantare kizatangira kubakwa ku buryo iyi shampiyona ishobora kuzarangira tuyikiniyeho cyangwa umwaka utaha kuko ni ‘tapis’ bazashyiramo ntabwo ari stade bazubaka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imodoka yabo yavuzwe mu minsi ishize yo iri mu nzira ndetse izagera mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Ati “Imodoka irahari kandi iri mu nzira twashatse ko izaza twizihiza iyi myaka 90 ariko mu gihe gito muzabona abakinnyi bayigendamo.”

Muri uyu mwaka, Amagaju FC ari kwizihiza imyaka 90 amaze abayeho cyane ko yashinzwe mu 1935.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, umusaruro uyu muyobozi avuga ko ntacyo utwaye gusa batageze neza ku ntego bari bihaye.

Ikibuga cy'i Nyagisenyi kigiye gushyirwamo tapis
Amagaju FC ashobora kubona imodoka y'abakinnyi mu mikino yo kwishyura
Ibyishimo by'abakinnyi ba Amagaju FC nyuma yo gutsinda APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .