00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imisifurire yaba igiye kuba isibaniro mu makipe ahanganiye Shampiyona?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 November 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Imisifurire ni kimwe mu biba byitezwe na benshi mu kugena ibiri buve mu mukino, ndetse usanga rimwe na rimwe ari yo igarukwaho cyane iyo iminota 90 irangiye mu mupira w’amaguru.

Umwaka w’imikino wa 2024/25 wa Shampiyona y’u Rwanda wagize intangiriro zikomeye kuko amakipe yose yagaragaje inyota yo kuba yasarura amanota hakiri kare.

Ibyo byashyize ku gitutu amakipe amwe n’amwe, harimo Rayon Sports yatangiye nabi ariko ikaza gufata umurongo ubwo abakunzi bayo bari baratatanye bongeye kungikanya imbaraga mu kuyigarurira ubuzima.

Amakipe nka Gorilla FC na AS Kigali na yo yagaragaje gukanguka byihuse, atangirira gukorera amanota hakiri kare mu gihe hari akomeje kwibazwaho nka Police FC, APR FC na Kiyovu Sports.

Imisifurire yongeye kugaruka mu biganiro bya benshi

Shampiyona y’u Rwanda ntitana n’imisifurire benshi bemeza ko idakwiye ndetse bamwe bakagaragaza ko ari ibyemezo bidahwitse abasifuzi bafata babigambiriye.

Umukino wahuje Rayon Sports na Etincelles FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ugushyingo, wasize benshi bibaza impamvu umusifuzi wo ku ruhande, Nsabimana Thierry yanze igitego cyatsinzwe na Sumaila Moro mu minota ya nyuma.

Ibyo byabaye nyuma y’iminsi ibiri, umusifuzi Dushimimana Eric ahaye APR FC penaliti ebyiri zitari zo, ariko na yo ayima izindi ebyiri zigaragara mu mukino wayihuje na Vision FC.

Si kuri iyo mikino gusa hagaragaye imisifurire yibazwaho na benshi kuko no mu yindi yatambutse hari ibyemezo byagiye bifatwa bigateza impaka.

Hari impamvu nyinshi zituma abasifuzi bashobora gukora amakosa mu mikino, aho akenshi biterwa n’ibintu bitandukanye byaba bituruka hanze cyangwa ku mpamvu zirebana n’umuntu ku giti cye.

Hari uguhubuka cyangwa kudatuza mu mutwe k’umusifuzi ngo afate umwanzuro uhamye, ashobora gukora bitewe n’igitutu cy’abafana, abakinnyi, cyangwa abakunzi b’ikipe.

Kudahagarara neza mu mwanya yabona neza aho ikosa ryabereye, ni kimwe mu bituma ashobora gukora amakosa cyangwa gufata icyemezo kitanyuze impande zombi ari gukiranura.

Nubwo abasifuzi ari benshi ku mukino, ariko biragoye ko babona ibyabereye mu kibuga byose. Kuba hari ibintu batabashije kubona bituma bafata umwanzuro utari wo ushobora kubagiraho ingaruka nyuma y’umukino.

Hari uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga rituma abasifuzi bashobora kuganira hagati yabo mbere yo kuba bafata umwanzuro ku cyemezo runaka. Ni gake cyane mu Rwanda hifashishwa iryo koranabuhaga mu gufata ibyemezo bitandukanye mu mukino.

Ibi bijyana no kuba mu Rwanda hakiri urugendo rwo kuba ku kibuga haba camera nyinshi zakwifashishwa mu kureba neza uko amakosa yabereye mu kibuga yagenze.

Amategeko ya ruhago ahinduka umunsi ku munsi, atuma bamwe mu bakunzi b’umupira w’amagura bashobora kugira ngo umusifuzi yakoze amakosa, nyamara ibyo yakoze ari bwo bwari uburyo bwa nyabwo.

Si abafana gusa ahubwo no kwiyungura ubumenyi ku basifuzi ni ikintu cy’ingenzi, kuko mu gihe hari amategeko yahindutse ntibabashe kuyashyira mu bikorwa byatuma bafata ibyemezo bitajyanye n’igihe.

Nk’uko tubizi, abasifuzi bari mu byiciro bitandukanye, umukino ukomeye wagakwiriye kujyana n’umusifuzi ukomeye. Umusifuzi muto ashobora kugera ku mukino umurusha uburemere, bigatuma imyanzuro afata itanyura amakipe kandi nyamara bwari bwo bushobozi bwe.

Hatagize igikorwa mu mpande zose zirebwa n’aka kazi, hashobora kugaragara amakosa menshi muri uyu mwaka w’imikino ihangana ryatangiye n’imikino ibanza itararangira.

Abasifuzi bakomeje kuba iciro ry'imigani ku mikino ya Shampiyona ikiri mbisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .