Muri Mata uyu mwaka nibwo Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2020, Kapiteni mushya wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, yandikiye Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, amugezaho ibibazo bikomereye abakinnyi, bikwiye gukemurwa mu gihe hagiterejwe ko imikino isubukurwa.
Muri iyi baruwa ndende y’amapaji atatu, Rugwiro yatangiye yibutsa ubuyobozi ko hashingiwe ku ngingo ya 21 y’Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda ivuga ko “Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki mu gihe gito, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi 90 mu mwaka umwe.”
Yakomeje agira ati “Kuva mwabitumenyesha ntimurongera kutubwira mu nyandiko niba iki gihe cyararangiye cyangwa se kigikomeza dore ko byaba bihabanye n’icyo amategeko ateganya, bikazatuzanira imanza zitari ngombwa.”
Mu ngingo ya kabiri n’iya gatatu y’ibaruwa, Rugwiro Hervé yavuze ko nk’abakinnyi bagitegereje imishahara yabo kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama dore ko ngo hari amafaranga (agera kuri miliyoni 14 Frw) ikipe iheruka guhabwa na FERWAFA binyuze mu nkunga yatanzwe na FIFA muri ibi bihe bya COVID-19.
Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro yakomeje avuga ko hari abakinnyi ba Rayon Sports babayeho mu buzima bubi kubera ko badahembwa, bamwe barwaye bakabura uko bivuza mu gihe abandi basohorwa mu nzu kubera kutishyura ubukode.
Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nenge ku mikorere mwagaragaje ku bibazo tujya tubagezaho ariko na n’ubu ntawigeze agira icyo abikoraho. Natanga urugero rw’abakinnyi barwaye, bamwe mu bakinnyi babuze icyo kurya, imiryango yacu yarasuherewe, ku bakodesha, inzu bari kuzisohorwamo.”
Rugwiro Hervé yavuze ko nk’abakinnyi bashobora kugira uruhare mu gushaka uburyo ikipe yakongera kubona amikoro binyuze mu banyamuryango bayo, abaterankunga n’abafatanyabikorwa, ariko asaba ubuyobozi kudasumbanya abakinnyi kuko ngo hari abatumirwa bakaganira nabo kandi batatumwe na bagenzi babo.
Yasabye ko hashyirwaho itsinda rihuriwemo n’abahagarariye abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi, rigasura buri mukinnyi kugira ngo bamenye uko buri umwe abayeho muri ibi bihe.
Indi nkuru wasoma: Mu masaha ane, hakusanyijwe ibihumbi 600 Frw byo gufasha Drissa Dagnogo ukinira Rayon Sports

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!