Biteganyijwe ko izubakwa ku buso bwa hegitari 28 aho izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.
Yakorewe inyigo mu 2022 ariko kugeza ubu imirimo yo kuyubaka ntabwo iratangira. IGIHE ikaba yaraganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme atubwira ko mu minsi mike imirimo yo kuyubaka izaba itangiye.
Yagize ati: “Kubaka Stade ya Nyanza biracyahari kuko ni Umukuru w’Igihugu wayitwemereye.”
Yavuze bakiri gushaka ubushobozi, ati “Turi gushaka ubushobozi bwo kuyubaka dufatanyije na Rwanda Housing Authority na Minisiteri ya Siporo. Turi gushaka uburyo izubakwa kuko ibindi byararangiye harimo inyigo no kwishyura bamwe mu bo tuzimura. Abasigaye na bo bazahita bishyurirwa rimwe ubwo amafaranga azaba abonetse.”
Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw, nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi, aya mafaranga azamuke agere kuri miliyari 146 Frw.
Stade ya Nyanza izaba yiyongereye ku bindi bibuga biri guteganywa kubakwa birimo Stade izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Kigali Pele Stadium yashyirwa ku rwego rugezweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!