Imipira y’imiterekano yibanzweho mu myitozo ya nyuma y’Amavubi (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igomba gukina na Guinée-Conakry, yakoze imyitozo ya nyuma yibanze ku kwitoza gutera imipira y’imiterekano nka ‘coup franc’ na ‘koroneli, umutoza wayo Mashami Vincent yemeza ko yiteguye gutungurana.

Kuri uyu wa Gatanu saa 18:30 kuri Stade du 28-Septembre mu Mujyi wa Conakry, hateganyijwe umukino uhuza Amavubi y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry bita Syli National.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho, Umutoza Mashami Vincent n’abamwungirije Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bibanda cyane ku kwigisha abakinnyi uko bahagarara igihe batera cyangwa baterwa imipira y’imiterekano.

Abakinnyi nka Rutanga Eric, Muhadjiri Hakizimana na Haruna Niyonzima bazwiho ubuhanga mu gutera imipira iteretse bari mu bitezweho umusaruro mu mukino.

Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko nta bwoba atewe no kuba agiye gukina na Guinée-Conakry yifitiye icyizere cyinshi kuko we n’abakinnyi be biteguye gutungurana.

Ati “Abakinnyi bameze neza kuko turaganira bihagije. Uyu mukino tuzi agaciro kawo, tuzi igisobanuro ufite ku Rwanda no ku bo tuzahangana. Nta mvune dufite, navuga ko twiteguye neza ku rugamba kuko tugomba kwitwara neza nubwo turi hanze.”

Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga uyu munsi

Umunyezamu: Olivier Kwizera
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Abdul Rwatubyaye, Salomon Nirisarike na Rutanga Eric
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi
Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Eric Rutanga bita Kamotera na bagenzi be biteguye urugamba
Bizimana Djihad, Jacques Tuyisenge, Yannick Mukunzi na bagenzi babo bariteguye
Danny Usengimana ari mu bashobora kujya mu kibuga basimbuye
Abdul Rwatubyaye araba agenderwaho mu bwugarizi
Jacques Tuyisenge aragaragara mu kibuga nyuma yo gusiba umukino wa Côte d’Ivoire kubera imvune
Mashami yemeza ko ikipe ye iza kugaragaza umukino wa kigabo wuzuye imbaraga, ubushake no gukorera hamwe
Kapiteni Haruna Niyonzima ashobora kutabanza mu kibuga
Ubwo Amavubi aheruka muri Afurika y'Uburengerazuba yanganyirije muri Ghana 1-1, icy'u Rwanda cyinjijwe na Muhadjiri Hakizimana kuri Coup franc
Vincent Mashami utoza u Rwanda ntabwo atewe ubwoba n'icyizere abanya-Guinea bifitiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza